Perezida Ruto na Odinga basabwe kugirana ibiganiro bakazana ituze mu gihugu

Inama y’Abeposkopi gatolika ya Kenya, yasabye ko Perezida William Ruto na Raila Odinga bahanganye, kugirana ibiganiro bagahosha imvururu mu gihugu.

Aba banyedini basabye Perezida Ruto kuguma ku ijambo rye, kuko yavuze ko azajya yicarana n’abahanganye nawe muri politki, bakaganira bagashaka igisubizo,

Aba basenyeri basabye Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi, gucisha make akajya mu biganiro na William Ruto, bagakemura amakimbirane bafitanye.

Ikinyamakuru The Citizen Digital, cyanditse ko aba basenyeri gatulika basabye Martha Karua na Kalonzo Musyoka, guhagarika imyigaragambyo ya buri cyumweru.

Ubu busabe bw’abasenyeri ba kiliziya gatulika buje nyuma y’ishyaka NRM ryo muri Uganda, risabye Raila Odinga gushaka inzira y’amahoro n’ibiganiro kuruta guhagarika ubuzima bw’abaturage.

Kuva kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2023, Raila Odinga, yatangije imyigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho muri Kenya, asaba ko perezida Ruto yegura kuko ubuzima bwahenze mu gihugu.

Uretse ibi kandi abambari ba Odinga bavuze ko kuwa mbere no kuwa Kane, bazajya baramukira mu myigaragambyo ubuzima bugahagarara.

Abashyigikiye Perezida Ruto basabye polisi ya Kenya guta muri yombo Odinga agahagarika uku kwigaragambya.

Perezida Ruto yavuze ko agiye gukora uko ashoboye kose kuwa mbere no kuwa Kane, hakaba umunsi w’ubucuruzi ushyushye aho kuba uwo kumwamagana.

Inama y’abasenyeri isanga kwicara mu biganiro ariyo nzira yonyine, yakemura ikibazo kiri mu gihugu ariko Odinga ntabikozwa.