Abapfumu n’Abapasiteri bakomeje gukoma mu nkokora ubuvuzi bwo mu mutwe-Minisante

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), yagaragaje ko mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda zo kugeza ubuvuzi ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko ubukomeye, harimo kuba imiryango yabo ihitamo kubajyana mu bapfumu no mu Bapasiteri ngo babasengere aho kubajyana kwa muganga.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2023, ubwo abayobozi muri Minisante bari bitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Ni ibiganiro byagarutse ku isesengura rya Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023.

Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko Minisante yagaragaje ko hakiri impungenge z’Abanyarwanda, bahitamo kujyana aba bantu mu bapfumu n’Abapasiteri ngo babasengere, aho kubajyana kwa muganga.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange bagaha agaciro ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Abantu bose bagomba kumva ko nta buzima umuntu ashobora kugira adafite ubuzima bwo mu mutwe. Igice kinini cy’Abanyarwanda bamaze kubyumva, yaba ari na serivisi zishinzwe gufasha abafite ibibazo by’ubuzima muri rusange ko umuntu agomba gufashwa ku mubiri no mu mutwe.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abantu bafite ubu burwayi bwo mu mutwe bukomeye ku Isi yose ari 1,5%.

Dr Iyamuremye agaragaza ko hari ibintu bikwiye guhinduka mu muryango Nyarwanda birimo guheza abafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’Abanyarwanda bakijyana aba barwayi mu bapfumu.

Ati “Abanyarwanda tubanenga guheza no guha akato umuntu wese ugaragayeho ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.Tubanenga ko abantu aho kugira ngo niba afite uburwayi bwo mu mutwe, agane urwego rw’ubuvuzi ruzwi kandi ruzwi aho rukorera, ahubwo bakajya kubariza abandi mu bapfumu noneho hakaba n’abagerageza gusengera abantu.”

Dr Iyamuremye avuga ko ibi byo gutinza abantu bababeshya ko bazavurwa binyuze muri izo nzira, biteye impungenge kandi bikoma mu nkokora gahunda zo kugeza ubuvuzi ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Indwara zo mu mutwe ni indwara zivurwa zigakira, abantu nibatuzanire abo babufite hakiri kare, ibyo byo gukereza abantu ni byo bituma abantu bavuga ngo uburwayi bwo mu mutwe ntibukira kubera ko abenshi babanza kunyura muri izo nzira, bakaza batabonye ibisubizo.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe bigorana kubavura noneho ugasanga bavuga ngo uburwayi bwo mu mutwe ntabwo bukira. Indwara yose iyo bayibonye hakiri kare, ikavurwa, ivurwa kuri make kandi igakira.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda nawe avuga ko iki ari ikibazo ndetse inzego zikwiye guhaguruka zigakaza ubukangurambaga kugira ngo kirandurwe burundu.

Ati “Abaturage duhagarariye icyo twakora ni ukubigisha, kubakangurira ko igihe cyose ugize ikibazo cy’ubuzima wakwihutira kujya mu rwego rushinzwe iby’ubuvuzi aho kujya mu byumba by’amasengesho, aho kujya mu bavuzi ba gakondo kuko ntabwo baba bapimye ngo barebe ikibazo ufite.”

Yunzemo agira ati “Iyo uri kwa muganga baragupima bakareba uko uburwayi buhagaze n’icyo bagukorera kugira ngo bagufashe, ni gahunda rero ikomeza yo gukangurira abaturage kwegera inzego z’ubuvuzi, aho kwitabaza abandi bantu batabafasha uko bikwiye.”

Indwara zo mu mutwe ziri ubwoko bwinshi , aho abahanga basobanura ko umuntu aba afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe hari impinduka zabaye mu mitekerereze, imikorere ndetse n’imyitwarire. Muri muri rusange usanga umuntu yatangiye kwitwara bitandukanye n’uko sosiyete ibigena.

Ubundi burwayi bwo mu mutwe ni ubw’agahinda gakabije nko kwanga kurya ndetse hakabaho n’uburwayi bwo mu mutwe bw’amarangamutima ashobora kujya hejuru cyane cyangwa hasi umuntu akagira ibyishimo bidasanzwe, gusengerera uwo abonye wese.

Hari kandi uburwayi bwo mu mutwe bweruye harimo nko kwiruka, kutikorera isuku , guterana amabuye. Abanyarwanda bafite ubwo burwayi bwo mu mutwe bukomeye ni 1,6%.