Harvey Weinstein wamamaye mu gutunganya filimi muri Hollywood,urukiko rukuru rwo muri Leta ya New York rwamuhamije ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Urukiko rukuru rwo muri Leta ya New York rwamuhamije icyaha cyo mu rwego rwa mbere cyo guhatira imibonano yo mu kanwa, Miriam Harey wari umwungirije mu bijyanye no gutunganya filimi mu 2006.
Ni icyaha gihanishwa igihano kuva ku myaka itanu kugeza kuri 25 y’igifungo. Hari ikindi cyaha yahamijwe cy’umugore yafatiye muri Hotel y’i New York mu 2013 gihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ine.
Icyakora Weinstein w’imyaka 67 y’amavuko yahanaguweho ibindi byaha bitatu birimo bibiri bikomeye byo mu rwego rwa mbere byashoboraga gutuma afungwa burundu. Nyuma y’urubanza uwo mugabo yasubijwe mu buroko gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje isomwa ry’urubanza ku Itariki 11 Werurwe 2020.
Aracyakurikiranyweho ibyaha by’abagore babiri bo muri leta ya Los Angeles yafashe ku ngufu mu 2013. Abagore barenga 80 barimo ibyamamare mu gukina filimi n’abana bamusabaga ubufasha ngo abagire ibyamamare bashinja uyu mugabo kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Gukurikiranwa k’uyu mugabo byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwiswe MeToo bukangurira abagore kujyana mu butabera abagabo bakomeye bitwaza icyo bari cyo bagahohotera abagore.