Sudan y’Epfo: Inzara ikabije ishobora kwibasira iki gihugu

Imiryango itabara imbabare muri iki gihugu iravuga ko hafi ½ cy’abaturage bugarijwe n’icyorezo cy’inzara.

Aba baturage bakabakaba miliyoni 7, ngo bamerewe nabi cyane ku buryo abenshi uriye rimwe atamenya igihe azongera kubonera icyo ashyira ku munwa.

Itangazamakuru iravuga ko Imiryango ya Loni ihamya idashidikanya ko nibura abaturage miliyoni 2 z’Abanya-Sudan y’Epfo bamerewe nabi cyane kurusha abandi, kandi ikibazo gikomeye cyane kuko nta kavura baheruka, bikiyongeraho ko igihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara.

Iyi nzara ngo iri kwica abaturage benshi.

Leave a Reply