DRC: Abarwanyi ba ADF bishe abantu 19 banatwika kiliziya mu Ntara ya Beni

Umutwe witwaje intwaro ugendera ku mahame akaze ya kisiramu ADF (Allied Democratic Forces) wishe abantu 19 mu ijoro ryacyeye mu Burasirazuba bwa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uvuga ko wagabye ibi bitero ku Basiviri wihimura ku gisirikare kiri kubahashya hafi y’umupaka wa Uganda.

Uyu mutwe abayobozi bari kwita ADF, n’umutwe ifite inkomoko muri Uganda bivugwa ko hari abantu washimuse, ukanatwika na kiliziya, mu bitero bibiri byagabwe ahantu hatandukanye.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko umuvugizi w’igisirikare  Mak Hazukay avuga ko uyu mutwe wishe abantu 7 mu mujyi uri mu Ntara ya Beni, yongeraho ko hakomerekeyemo abasirikare babiri mu gihe hari abaturage baburwe irengero.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku mupaka uhuza Cngo na Uganda Donat Kibwana nawe yahamirije itangazamakuru ko abrwanyi ba ADF bishe abantu 12 mu giturage cya Mavete, aha bakaba banatwitse urusengero, inzu icuruza imiti(Pharmacy) banashimuta n’abantu bataramenyekana umubare.

Hari hashize igihe kigera ku byumweru bitatu igisrikree cya DRC  kigabye ibitero kuri uyu mutwe ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda.

Nubwo ADF itaratangaza ko iterwa inkunga na Islamic State ariko ibitero bya mbere uyu mutwe wakoze mu bihe bitandukanye wigambwe n’umutwe ugendera ku matwara ya kiyisilamu Islamic State.