Uganda: Leta yemeje ko nta muturage yigeze ishimuta mu bihe by’amatora

Ubutegetsi bwarahiye burirenga ko nta muturage numwe wigeze ashimutwa n’inzego z’umutekano mu gihugu mu bihe by’amatora aheruka nk’uko byatangajwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko umuntu wese ukekwaho gukora nabi cyangwa guhungabanya ituze rya rubanda akurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko mu gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yemera ko igihugu kicuza kukuba hari abantu 54 bapfuye mu myigaragambyo yamaganaga itabwa muri yombi rya kandida perezida Kyagulanyi Robert uzwi kandi nka Bobi Wine.

Nyamara ariko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, nyuma y’amatora, perezida Yoweri Museveni yavuze ko abantu bishwe muri iyi myigaragambyo ari ibyihebe bikora iterabwoba byashakaga kuburizamo amatora yanegukanye.

Perezida Museveni icyo giye yatangaje ko igihugu kitabaje abakomando ba mudahusha muri Somalia basanzwe bamenyereye guhangana n’ibyihebe, baraza bica bimwe ibindi babifata mpiri.

Ku rundi ruhande ishyaka NUP rya Kyagulanyi rivuga ko muri iyi minsi hari abantu baryo barenga 100 barekuwe aho bamaze igihe bafungiwe bitazwi, ariko hari abandi benshi batararekurwa.

Icyakora urubuga rwa Loni rugaragaza ko hari impuguke 9 zari zarashyizweho ngo zikurikirane ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryaranze amatora ya Uganda, ngo zagaragaje ko uburenganzira bwa muntu bwahonyowe kuburyo bukomeye, zisaba ko habaho iperereza ryigenga ababikoze bakabiryozwa.

Iyi raporo ivuga ko uretse abishwe, imiryango myinshi muri Uganda yabuze ababo kuri ubu ikaba itanazi amakuru yayo.