Umujyi wa Jakarta ntiworohewe nyuma yo gutangaza uwatsinze amatora

Polisi ivuga ko yagerageje gutera ibyuka biryana mu maso no kurasa amasasu atica, kugira ngo itatanye abigaragambya mu mujyi rwagati wa Jakarta, nyuma y’aho abari bashyigikiye uwahatanaga ku mwanya wa Perezida, Prabowo Subianto atsinzwe amatora, bagatangira gutwika inzu ku nzu n’imodoka, ari nako batera amabuye imodoka za polisi.

Polisi yo muri Indonesiya yavuze ko ibintu byahinduye isura ubwo abigaragambyaga banze kugenda, bagatangira gutera ibiturika.

Umuvugizi wa Polisi, Dedi Prasetyo, yavuze ko abatishyimiye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushyize, agasiga Prabowo atsinzwe na Joko Widodo wanahabwaga amahirwe, biraye mu mihanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, banakomerezamo no mu gitondo cy’uyu munsi kuwa gatatu.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kuri izi mvururu zanaguyemo n’umuntu, gusa ihakana ko nta masasu ya nyayo yakoreshejwe.

Leave a Reply