Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Fayulu yasabye ko hajyaho inzibacyuho amatora ya Perezida atabereye igihe  - FLASH RADIO&TV

RDC: Fayulu yasabye ko hajyaho inzibacyuho amatora ya Perezida atabereye igihe 

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, bwana Martin Fayulu, yavuze ko igihe amatora ya perezida atabera igihe mu Ukuboza uyu mwaka, hazajyaho inzibacyuho y’amezi hagati y’Atatu n’Ane, nyuma yaho abaturage bagatora.

Ikinyamakuru Mediacongo, cyanditse ko iyi ngingo y’uko amatora yazaba cyangwa se agasubizwa inyuma, ari imwe muziri kuvugwaho cyane mu gihugu.

Hari ababona ko ubutegetsi buriho bushobora gutinza amatora nk’uko byagenze kubwa Joseph Kabila Kabange, wayakerereje imyaka itatu kuva 2015 kugera muri 2018.

Martin Fayulu utarahiriwe n’amatora ya 2018, avuga ko amahanga akwiriye kuba maso agafasha iki gihugu kugira amatora no kubaha inzego ziriho.

Kuri we ngo amatora atabaye mu kwezi k’Ukuboza, abayobora inzibacyuho y’amezi atatu, baba bakumiriwe kukwiyamamariza gushaka ubutegetsi bose.

Leta ya Kongo ntacyo itangaza ku gukoresha amatora mu mpera z’uyu mwaka, ariko amakuru avuga ko perezida uriho yazashyirwaho igitutu cyangwa se akitwaza umutekano muke mu gihugu, cyane mu ntara z’uburasirazuba  agasubika amatora mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Ibihugu birimo Amerika n’uburayi bimaze igihe bisaba abategetsi muri Kongo Kinshasa, kubahiriza ingengabihe y’amatora akazaba ku gihe kandi mu bwisanzure.