Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, mu Kagari ka Mbuye ho Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hatahuwe abantu 23 basengeraga mu rugo rumwe.
Abo ni abagabo 11 n’abagore 12 basengera mu idini rya ADEPR bari mu rugo rwa Francine Mukantwari w’imyaka 60, ariko bakaba bari bahaje bakurikiye umuhungu we Eric Ntagengwa w’imyaka 24, basanzwe basengana.
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Théoneste Nsengumuremyi yabibwiye Kigali Today, mu bafashwe harimo 12 bari baturutse mu Murenge wa Muyira.
Nyuma yo gufatwa, bavuze ko batari baje gusenga, ahubwo gusura mugenzi wabo, nyamara ababafashe basanze ngo bateye hejuru cyane barimo gusenga, nk’uko n’ubundi ngo abarokore bajya babigenza iyo basenga.
Gitifu Nsengumuremyi ati “barasengaga bya hatari.”
Nyuma yo gufatwa kuko bari banyuranyije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara ya Coronavirus, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muyira, ariko ngo baraza kujyanwa mu kigo kinyuramo abatubahirije amabwiriza n’amategeko (Transit Center).