Hari bamwe mu baturage bakwa ruswa, ariko bagatinya gutanga amakuru kugira ngo badahohoterwa, n’abo bita ababarusha imbaraga.
Mugabo Jerome twamuhinduriye amazina kubera impamvu z’umutekano we, ni umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu.
Mugabo avuga ko ubwo yashakaga icyangombwa ndangamuntu yatswe ruswa n’abayobozi b’aka kagari, kugira ngo bamusinyire.
Ku ruhande rwe ayo yakwaga, avuga ko ntayo yari afite bituma atabona indangamuntu.
Yagize ati “Njye nagiye mu bayobozi hano aho bita Nyagatovu, kugira ngo banyandikire ubundi njye gushaka indangamuntu, ngiye kubibabwira barabanza barambwira bati kugira ngo tukwandikire uragura ibipapuro, igipapuro ndakigura. Bamaze kubyandika barambwira bati rero kugira ngo dusinye hari akantu nyine nawe utanga.”
Mugabo kimwe n’abandi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko batinya gutanga amakuru kugira ngo batishyira mu bibazo, kuko akenshi ababaka ruswa baba ari abayobozi cyangwa ababarusha ubushobozi.
Umwe ati “Ushobora kuvuga ngo ugiye gutanga amakuru, wa muyobozi bikitwa ko ari we washakaga kuvuga, akaguhigisha ingufu, agashaka uburyo yagufungisha.”
Mugenzi we ati“Umuturage arareba agasanga natanga mugenzi we cyangwa se akaba yatanga nk’umuyobozi runaka, akavuga ati akaruta akandi karakamira, ndashoramo se niba ndikujyana umunwa gusa, uriya akaba yifitiye amafaranga urumva ninjya kumutanga, ejo arahita anshyiriraho Magana Abiri.”
Ku ruhande rwa Madamu Ingabire Marie Immaculee, uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparency International, asanga abayobozi bakwiye kongera imbaraga mu kumenyekanisha uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru kuri ruswa, gusa akajya inama yo kubika ibimenyetso.
Yagize ati“Bamwe bakakubwira ngo n’iyo nyitanze ntagikorwa, ntiyibuke ko ruswa batayivuga mu magambo, ni icyaha, kandi icyaha cyose gisaba ibimenyetso simusiga kandi bifatika. Kubona ibimenyetso bya ruswa ntabwo byoroha buri gihe, abaturage bakwiye kumenya gutega imitego ababaka ruswa, kugira ngo bagire ibimenyetso simusiga.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko ingamba ziriho zo kurwanya ruswa zihagije ahubwo ko igikenewe ari ukuzongerera imbaraga.
Urugero ni komite ziteganywa n’itegeko ryo muri 2018 ryo kurwanya ruswa, umuvunyi mukuru madam Nirere Madeleine, avuga ko izi komite zaba igisubizo ku baturage batinya gutanga amakuru igihe zaba zongerewe imbaraga.
Akavuga ko nihabaho ubufatanye iki kibazo kizaranduka.
Yagize ati“Hamaze kujyaho komite zirenga 493, izo komite zizajya zireba imigirire ya buri munsi, ahari ibyuho ni hehe? Noneho hakorwa iki? Hanyuma bakazajya batanga raporo ku muvunyi mu mezi 6.”
Ubushakashatsi bwa Transparency international Rwanda kuri ruswa nto, bugaragaza ko abantu bagitinya gutanga amakuru ku kigero cya 26%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko uyu mubare uhangayikishije, kuko uhembera ruswa nticike nk’uko biri mu ntego za leta.
Ibiro by’Umuvunyi Mukuru mu bihe bitandukanye, byashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa, icyakora biragaragara ko hari umubare w’abaturage benshi utarasobanukirwa izi ngamba, zirimo n’izo gutanga amakuru mu buryo butekanye.
Cyubahiro Gasabira Gad