Umuraperi Pacson afunzwe akekwaho gukoresha ikiyobyabwenge cya cocaine

Umuraperi Pacson ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunywa no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya cocaine. Ni nyuma yo gufatanwa udupfunyika tubiri turimo ifu y’icyo kiyobyabwenge.

Image result for Umuraperi Pacson

Inkuru dukesha Igihe,Pacson yatawe muri yombi n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019.

Uyu muhanzi  yafashwe ari kumwe na mugenzi we AK47. Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bafite udupfunyika tubiri turimo ifu ya cocaine.

Polisi yatangaje ko aba bombi bafatanyaga kunywa no gukwirakwiza ikiyobyabwenge kiri mu cyiciro cy’ibihambaye cya cocaine.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie-Gorette Umutesi, yavuze ko bitewe n’uko kiriya kiyobyabwenge gihenze cyane, abagikoresha n’abagikwirakwiza na bo bakoresha amayeri ahambaye.

CIP Umutesi kandi yavuze ko hari amakuru ko iki kiyobyabwenge kirimo gukoreshwa cyane hano mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu. Abafashwe n’abandi barimo gushakishwa bakaba ari abacuruzi bacyo muri Kigali.

Yakanguriye abantu kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko atari byiza ku buzima bw’ababikoresha no ku mutekano w’igihugu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Kuri ubu umuraperi Rukundo Elie [Green P] amaze iminsi acumbikiwe na Polisi kuri Sitasiyo ya Kicukiro nyuma yo gufatwa akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo. Uyu yiyongera ku baraperi Neg G The General na Young Tone bari kugororerwa i Iwawa mu gihe Uwimana Francis [Fireman] we yavuyeyo nyuma y’umwaka agororwa.