Amateka mabi y’u Rwanda,impamvu yo kuba ahantu hifuzwa na buri wese:Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul  Kagame yavuze  ko nyuma y’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, rwahisemo kwiyubaka, maze imwe mu nkingi rwifashishije iba ubukerarugendo ku buryo ubu rwahindutse igihugu umuntu wese yifuza gusura.Ibi yabitangaje atangiza Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), ibera I Kigali.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere ka EAC barimo perezida wa Tanzania, madame Samia Suluhu Hassan na visi perezida w’u Buruni Prosper Bazombanza.

Guteza imbere Ubukerarugendo ,nibyo byatume u Rwanda nibyo byahesheje kwakira inama inama ya 23 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo.

Visi Perezida w’uburundi Prosper Bazombanza, nawe witabiriye Inama , yagaragaje ko hakenewe  ubufatanye bw’ibihugu   mu guteza imbere Ubukerarugendo

Yagize ati “Dufite icyizere cyinshi ko iyi gahunda y’isi izatuma tubasha kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’iwacu ku isoko ry’akarere na mpuzamahanga ,ikindi twemera uruhare ntagereranywa rw’ubukerarugendo mubukungu bw’ibihugu ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye mu uru rwego kuko hari ibyiza nyaburanga mubihugu bitandukanye bitabyazwa umusaruro

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, we yagaragaje ko kwirengagiza urwego rw’ubukererarugendo kuri uyu mugabane kwaba ari ukwigiza nkana. Bityo Inama nk’iyi itagakwiye gusigana na Afurika nk’icyerekezo nyacyo cy’ubukerarugendo yagaragaje ahazaza h’ubukerarugendo hakwiye gushingira kubushakashatsi .

Yavuze ati “Kugirango urwego rw’ubukerarugendo rukomeze kurushaho gutanga umusaruro , ni ngombwa himakazwa ubushakashatsi bigendanye n’ibigezweho muri uru rwego ,harebwa ibikunzwe n’abakerarugendo n’ingaruka kubidukikije, ibi bizatuma dushyiraho ingamba za nyazo zitugeza ku irembare rirambye ku mugabane wose.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, atangiza Iyi nama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), ibereye bwa mbere muri Afurika ,  yashimiye Ubuyobozi bw’ ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo(WTTC), kuba cyarahisemo gukorera inama mu Rwanda ,avuga  ko batahaye agaciro u Rwanda gusa ahubwo bagahaye n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, rwahisemo kwiyubaka

Ati “Reka nsobanure impamvu umwanya ufite kinini usobanuye kuri twe, mu myaka 30 ishize u Rwanda rwagize ibihe bibi by’umwijima , aha hari ahantu abantu bahunga , byari ibihe amahanga yadutereranye , ariko ntitwaheranwe n’ayo mateka , Ibyo bivuze kubaka igihugu aho buri munyarwanda wese abaho mu mahoro afite agaciro, kandi ikirenze ibyo, twahindutse u Rwanda aho buri wese ku Isi yifuza gusura. Uko ni ko twabonye ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi yo kubaka ubukungu no guhanga imirimo. Ntabwo twatengushywe

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ikorwaremezo birufasha kwakira ibikorwa bya siporo nk’imikino ya Shampiyona Nyafurika muri Basketball, BAL.

Kurundi ruhande ariko  yagaragaje ko hari imbogamizi zibangamiye ubukerarugendo muri Afurika , harimo kuba ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika zigihenze.

Mu byo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere ubukerarugendo, Perezida Kagame yavuze ko rwakuyeho Visa ku baturage b’ibihugu bya Afurika hamwe n’ibindi bimwe byo hirya no hino.

Inama ya 23 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo u Rwanda rwakiriye yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye.Iri kwiga ku ngamba zikwiye kubakirwaho mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no kureba imbogamizi zikiri muri uru rwego.

Daniel HAKIZIMANA