Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yise “Amahoro y’Imana” igaruka ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 25, ubutumwa buyikubiyemo kandi bwunganiye Kiliziya Gatorika yitegura kwizihiza ibirori byo kwishimira umusanzu wayo mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ni indirimbo irimo injyana ebyiri Classique n’umurishyo wa Kinyarwanda.Uyu muhanzi asingiza Imana avuga ko ikomeje guherekeza abanyarwanda mu rugendo rw’ubwiyunge, akavuga ko Kiliziya nayo yakoze umurimo wayo wo kwigisha urukundo rwa Kivandimwe.
Ati “Kirisitu bumwe bwacu, twiyoborere, komeza utubere umwunzi, natwe tube umwe rwose nk’uko wabivuze, nk’uko uri umwe na Data”.
Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi akomoza ku ibonekerwa ry’i Kibeho agira ati “Na Nyina wa Jambo wadusuye akanatuburira, tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise”.
Muri iki Cyumweru nibwo i Kibeho muri Nyaruguru, abakirisitu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bazizihiza isabukuru y’imyaka 38 ayo mabonekerwa amaze atangiye, n’imyaka 29 amaze arangiye.