Birashoboka ko Isi yasendera amahoro- HWPL

Umuryango utari uwa Leta ushingiye ku ivugabutumwa uhuza abantu baturutse  hirya no hino ku Isi, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light (HWPL) uvuga ko gucengerwa n’ijambo ry’Imana byazana amahoro ku Isi.

Uyu muryango uhuza abantu b’imihanda yose y’Isi, muri uku kwezi kwa 11 uherutse gusohora abavugabutumwa barenga ibihumbi 100 mu muryango w’ivugabutumwa Shincheonji Church of Jesus.

Aba bavugabutumwa ibihumbi 100 bigishwaga amasomo ajyanye n’ubumenyi bw’iyobokamana, Theology ndetse abandi nkabo bari hafi kurangiza kwiga aya masomo.

Intumbero ni imwe ni ukugira Isi iyobowe n’abantu bazi Imana ,bazafasha guhosha ubwoko bwose bw’intambara zugarije Isi.

Uyu muryango Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light (HWPL) ukorera mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo ariko ugahuza abantu bo hirya no hino ku Isi.

Iki gikorwa cyo guha imyamyabumenyi aba bavugabutumwa 103 000 barenga cyagarutsweho cyane n’abanyamakuru bo muri Koreya y’Epfo.

Umuyobozi mukuru w’uyu muryango (HWPL) Kang Tae-ho,  avuga ko bikwiye ko ubutumwa bwiza bwamamazwa ku Isi abantu bakava mu mwijima bakajya mu mucyo binyuze no mu binyamakuru mu gihe byatangaje izi nkuru nziza.

Alphonse TWAHIRWA