Hagaragarajwe impamvu  ECCAS ihora inyuma mu buhahirane

Abikorera bo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (ECCAS), bagaragaje ko gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize bigoye cyane bitewe n’uko byinshi muri byo bikiri inyuma mu bikorwaremezo nk’imihanda n’ibindi, no kuba hari ibifite amategeko ananiza abashoramari.

Babigaragaje mu biganiro biri kubera hano mu Rwanda, bihuje Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika yo hagati, basuzuma ibibazo bidindiza ubuhahirane n’ishoramari muri uyu muryango, n’icyakorwa ngo bikemuke.

Daniel Claude Abate ukuriye Urugaga rw’Abikorera muri Cameroun akaba na Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu muryango w’Ibukungu Afurika yo hagati ECCAS, agaragaza ko  ubuhahirane n’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango bigoranye cyane bitewe n’uko ibihugu byinshi bidafite ibikorwa remezo by’ubwikorezi no kuba hari ibifite amategeko y’imisoro akomeye ananiza abashoramari.

Ati “Icyo navuga hejuru yi’bibazo ku rwego rwa buri gihugu, ku rwego rw’akarere hari ibibazo dusangiye. Ibikomeye cyane nibura ry’ibikorwaremezo byorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, usanga bidahari. Murabizi ko hagati yacu nk’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, Akarere kacu gafite ibirometero ibihumbi bitatu n’ijana kandi murabizi nta kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu mazi tugira, hakiyongeraho no kudahuza amategeko y’imisoro.

Kuri ubu abahagarariye Ibihugu byose bigize umuryango w’Ubukungu wa Afurika yo hagati, bateraniye hano mu Rwanda basuzumira hamwe ibibazo bihari bituma uyu muryango ukomeza kuba inyuma mu bijyanye n’ubuhahirane n’ishoramari n’icyakorwa. 

Kanimba François, Komiseri muri uyu muryango arabisobanura.

Ati “Ikibazo usanga mu bihugu byose byo muri aka karere uretse u Rwanda, hari ibintu tukiri inyuma mubyerekeye gutunganya no gufasha abashoramari mu kwisanzura. Komisiyo yagiyeho mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2020 twasanze ari inzitizi ikomeye, cyane ari na kimwe mubisobanura impamvu uyu muryango wacu uvugwa cyane  ko utateye imbere mu bijyanye n’ubutwererane ni’bihugu hagati yacu. Twakoze inyigo ndende muri buri gihugu, tugerageza kumva neza impamvu ibintu bimeze gutyo. Iyi nama rero buri gihugu gihagarariwe n’abantu 3.”

U Rwanda nk’Igihugu gikunze kuza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari, ngo rwiteguye gusangiza ibindi bihugu bigize ECCAS ibyo rwakoze kugira ngo rube ruza ku Isonga mu bihugu byoroshye gushoramo imari.

Shakilla Umutoni ni umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri MINAFFET.

Ati “Nk’umuryango w’ibyo bihugu 11 ariko noneho muri ibyo bihugu turebe uwabashije gutera imbere mu bintu bimwe na bimwe, ni bande kugira ngo turebe ko bashobora gufasha abandi kuko intego ni uko tujyana hamwe. Nk’uko mwabikurikiranye mu bijyanye n’uburyo bwo gukora ishoramari, muri ibyo bihugu 11 u Rwanda nirwo rugaragara ku rwego rw’Isi mu bihugu 50 bya mbere. Ibyo rero ni akazi gakomeye kuri uyu muryango, akaba ariyo mpamvu twebwe nk’u Rwanda twiteguye gukorana na bagenzi bacu baturuka muri ibyo bihugu bindi kugira ngo ibyo twakoze neza tubibereke uko twabikoze, ariko natwe dukomeze kwigakuko ntabwo twavuga kontwagezeyo.

Umuryango w’Ubukungu wa Afurika yo hagati  ECCAS, ugizwe n’ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati birimo n’u Rwanda.

Kubera ibibazo by’amakimbirane n’intambara byakunze kuranga ibihugu biwugize, uyu muryango wakomeje kugenda biguru ntege mu cyerekezo cyawo cyo kwishyira hamwe no koroshya ubuhahirane, bituma abaturage b’ibi bihugu batanawumenya ngo bitabire kubyaza umusaruro amahirwe awurimo.

Daniel HaKizimana