“Abanyoboraga muri FLN mwabajyanye Mutobo, nanjye munshyiriremo imiyaga” Nsabimana Callixte Sankara

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara, Nsengimana Herman na bagenzi babo 19 rwari rwakomeje mu bujurire kuri uyu wa gatatu,ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya ngo busobanure impamvu butishimiye ibihano byahawe bamwe mubo bwareze 

Muri rusange ubushinjacyaha ntibwishimiye ko hari abo bwareze bakaba baragabanirijwe ibihano  abacamanza bakajya munsi y’igihano gito kigenwa n’amategeko.

Nyamara hari abunganira abaregwa bavuga ko ibyo umucamanza yakoze byemewe kuko afite ubwigenge mu guca urubanza kandi ko byakozwe mu rwego rwo gutanga ubutabera buboneye.

Ubushinjacyaha bwageze kuri Nsabimana Callixte Sankara waburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi buvuga ko n’ubwo yagabanyirijwe ibihano kubera impamvu nyoroshyacyaha atari kugabanyirizwa ibihano ngo umucamanza ajye munsi y’imyaka 25 y’igifungo kuko ari cyo gihano gito giteganywa n’amategeko.

Umunyamategeko wa Nsabimana Callixte Sankara yahise atera hejuru agaragaza ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta nshingiro bifite kandi bwivuguruza,kuko mu rukiko rukuru ari bwo bwasabiye umukiliya we kugabanyirizwa ibihano  kugeza n’aho bumusabiye imbabazi,ariko ngo yatangajwe n’uko ubushinjacyaha bwababajwe n’uko Nsabimana Callixte yaba yarahawe imbabazi  nyinshi.

Nsabimana Callixte Sankara utarasiba na rimwe iburanisha yongeye kwiregura agaragariza urukiko rw’ubujurire  andi mazina y’abari abasirikare bakomeye muri FLN banamuruta mu nshingano  uyu munsi basubijwe mu buzima busanzwe  nyamara we akaba ari mu nkinko.

Yagize ati’’Abo twakoranye ibyaha twafatanyije bari abayobozi ba FLN ,abo abashinjacyaha ntibigeze babafata ngo babajyane mu rukiko bamujyanye I Mutobo kandi amategeko avuga ko twese tungana,uwari ushinzwe ubutasi LT Col Uzziel Hakizimana uwo nguwo bamufatanye na Herman na we ajyanwa  I Mutobo.’’

Nsabimana Callixte Sankara yabwiye urukiko rw’ubujurire ko niba ari we watoranijwe gukurikiranwa mu nkiko nyamara hari abari bamukuriye muri FLN bidegembya  nibura rwakongera kumugabanyiriza  ibihano aho kubyongera nk’uko ubushinajcyaha bubisaba mu mvugo igezweho  y’abakiri bato  ati nanjye ndasaba ko mwanshyiriramo imiyaga.

Nsabimana Callixte (Maj. Sankara) ubwo yerekwaga itangazamakuru mu Rwanda

Yagize ati’’Ndasanga rereo ko itegekonshinga rivuga ko twese tungana imbere y’amategeko nanjye banshyiriramo imiyaga nk’uko abandi bayishyiriwemo.’’

Ibyo Nsabimana Callixte Sankara  yasabye urukiko ninabyo mugenzi we Nsengimana Herimana yarusabye.

Urukiko rukuru rwari rwahanishije Nsabimana igifungo cy’imyaka 20 mugihe ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko n’ubwo hari impamvu nyoroshyacyaha atari buhabwe igifungo kiri munsi y’imyaka 25 mu bujurire Nsabimana Callixte Sankara arasaba ko yahabwa igihano cy’imyaka 5 ari nacyo gihano cyahawe Nsengimana Herimana.Aba bombi basimburanye ku bufugizi bw’umutwe wa FLN.

Mu mpera z’ukwezi kwa kane 2019  guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi  Nsabimana Callixte Sankara.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu Itangazo ryasohowe n’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina ryavugaga ko ryashyizeho  Capitaine Herman Nsengimana nk’umusimbura wa Nsabimana Callixte Sankara ku mwanya w’ubuvugizi bwa FLN.

Herman Nsengimana wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 Herman Nsengimana nawe yisanze mu maboko y’inzego z’umutekano I Kigali.

Bombi uko bavugiraga umutwe wa FLN ndetse n’uwari umuyobozi wabo Paul Rusesabagina urukiko rukuru rwabahamije ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Uru rubanza ruzakomeza tariki 28 Mutarama 2022  havugwa ku bujururire bw’abaregwa ku bihano bahawe.

Tito DUSABIREMA