Hari abanyamategeko bakorera mu miryango itari iya Leta itanga ubufasha mu by’amategeko, basaba ko habaho amavugurura mu itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, rishingiye ku gitsina ku ngingo irebana n’uburenganzira ku bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.
Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ryashyizweho mu Rwanda mu mwaka wa 2008, mu ngingo yaryo ya 39 irebana n’Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemewe n’amategeko, ivuga ko ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko babanza kugabana mu buryo bungana umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye, mbere y’uko hagira ufata icyemezo cyo gushyingirwa mu mategeko.
Aline Niyodusenga na Rogers Amutwendize ni abanyamategeko bakorera mu miryango itanga ubufasha mu by’amategeko, bavuga ko bahura kenshi n’abagore birukanywe n’abagabo babo babanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bakavutswa uburenganzira ku mutungo w’urugo nyamara amategeko mashya abarengera bakicwa no kutabimenya.
Aline Niyodusenga yagize ati “Abagore babana n’abagabo batarasezeranye byemewe n’amategeko, usanga bashaka kubafata nk’abadafite agaciro, batandukana bagashaka ngo bagende uko baje.”
Rogers Amutwendize we ati “Cyane cyane abagabo…aravuga ati ntabwo twabanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ntabwo ari umugore wanjye genda. Kubera kutamenya amategeko umugore nawe akagenda.”
N’ubwo hashyizweho itegeko riha uburenganzira ku mutungo abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, Leta iracyashyize imbaraga mu gushishikariza abashaka kubana nk’umugore n’umugabo cyangwa abamaze kubana kubikora banyuze mu mategeko.
Gusa iyi ni ingingo itavugwaho rumwe muri rubanda.
Umwe mu baturage ati “Njye numva gusezerana bitaba itegeko kuko iyo uvuze ngo ni itegeko birangira umwe yishe undi, kuko aba avuga ngo nzamucika nte?…Sinzishakira undi sinzajya ahandi, reka mwice aveho birangire, ariko iyo batasezeranye aravuga ngo uyu tubanye ku bw’urukundo ni uwanjye.”
Undi ati“Icyo nabasaba rero mushishikarize ari abahungu ari abakobwa basezerane leta ijye ibona aho ihera.”
Hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nayo igaragaza kutanyurwa n’imiterere y’itegeko riha uburenganzira bungana ku mutungo ababana batarasezeranye.
Umuryango Uharanira Uurenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Biyaga Bigari GLIHD, ni umwe muri yo ndetse wanatanze ikirego ku rukigo rw’ikirenga usaba ko habaho amavugurura kuri iryo tegeko.
Me Umulisa Husna Vestine umuyobozi wungirije w’uwo muryango, aragaragaza icyuho abona kiri muri iryo tegeko.
Ati“Twifuzaga ko iyo ngingo yavugururwa ikavuga ko umugabo n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, iyo batandukanye bagabana ibyo bashakanye, kurusha gushyiramo akantu kavuga ngo iyo umwe agiye gushaka.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’ubwo yo yemera ihame ryo kuvugurura amategeko igihe yaba abangamiye rubanda, icyakora Madamu Marie Claire Mukasine uyobora iyo komisiyo, asanga hari igihe uburenganzira bushobora kubahirizwa bidaciye mu mategeko mu buryo akomeza asobanura.
Ati “Igihe cyose gukemura ibibazo ntabwo bikemukira mu mategeko nanone, hari igihe haba hari andi mategeko ashobora kwifashishwa. Ihamwe ryo kuvugurura amategeko kubera ibibazo biba byavutse, hari ibyuho byagaragaye mu mategeko, ni ibintu dukora, ni ibintu dukorera ubuvugizi iyo bibaye ngombwa.”
Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, bwagaragaje ko 34% by’ingo ziri mu Rwanda, zibana zitarasezeranye imbere y’amategeko.
Mu Mujyi wa Kigali izo ngo ni 42% mu gihe mu cyaro ari 32%.
Tito DUSABIREMA