Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo

Umudepite wa Kyaddondo y’Uburasirazuba, Bwana Robert Kyagulanya uzwi nka Bobi Wine, yemerewe gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni y’amashilingi ya Uganda.

Ikinyamakuru
The Monitor cyanditseko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabwiye urukiko
ko ku mpamvu yo guharanira ibyo yemera, yakwemera akanagwa muri gereza azira
ukuri.

Ni
urubanza rwabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Viedo Conferencing, kuko Bobi Wine
yari muri gereza.

Iyi
nkuru y’uko yemerewe gufungurwa ikimara kuba kimomo,  imbaga y’abamushyigikiye yiraye mu mihanda
Kampala no ku rukiko.

Uyu
mudepite yafunzwe azira gusuzugura amatgeko y’igihugu, akanakoresha inama
zitemewe.

Leave a Reply