Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Igikomangoma cya Arabiya Sawudite cyashinjwe kuba inyuma y'urupfu rwa Jamal Khashoggi - FLASH RADIO&TV

Igikomangoma cya Arabiya Sawudite cyashinjwe kuba inyuma y’urupfu rwa Jamal Khashoggi

Raporo y’Ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabiya sawudite ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018.

Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo gufata cyangwa kwica Khashoggi.

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano  birimo kubuzwa kujya muri Amerika abanyarabiya Sawudite babarirwa mu macumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

Arabiya Sawudite yamaganye iyo raporo, ivuga ko igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa.

Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Arabiya Sawudite, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry’uwo munyamakuru.

Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Arabiya Sawudite iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Arabiya Sawudite ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Arabiya Sawudite, ariko baza gushwana ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2017.

Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y’ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z’igikomangoma Salman.