Umuraperi Drake,ayoboye mu kugira indirimbo nyinshi zikunzwe ku rutonde rwa Billboard

Umuraperi w’Umunyakanada, Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake, yaciye agahigo ko kugira indirimbo nyinshi zikunzwe ku isi ku rutonde rwa Billboard,kuva uru rutonde rwabaho.

sharethis sharing button
Drake breaks Taylor Swift's record at Billboard Music Awards | The Star

Aka gahigo mu myaka 12 ishize, kari gafitwe n’umuririmbyi Madonna ufite indirimbo 38 zakunzwe cyane mu mateka ya Billboard Hot 100, ubu akaba ari uwa 2 kuko Drake we yagize indirimbo 40 zikunzwe kurusha izindi ku isi.

Drake ageze kuri uyu mwanya asunitswe n’indirimbo 2 yakoranye na DJ Khaled, zirimo iyitwa “Popstar” iri ku mwanya wa 3 ndetse na “Greece” iri ku mwanya wa 8 byatumye yuzuza ’hits’ 10 aba agize indirimbo 40 ku rutonde rwa Billboard.

Drake yatangiye kuzamukana umuvuduko mu mwaka wa 2009 ubwo indirimbo ye “Best I Ever Had” yageze ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe. Mu ndirimbo 40 zigizwe na 10 zagiye zikundwa cyane harimo indirimbo 15 yakoranye n’abandi bahanzi nka Rihanna, Future, Tavis Scott n’abandi.

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zicururizwaho indirimbo, zagaragaje ko indirimbo “Popstar” yafashe umwanya wa 1 na “Greece” yafashe umwanya wa 2, zombi zaguzwe ku rwego rwo hejuru aho “Popstar” yaguzwe n’abarenga ibihumbi 15 n’aho “Greece” igurwa n’abarenga ibihumbi 9.

Madonna wahoranye aka gahigo akambuye itsinda ry’Abongereza ’The Battles’, mu mwaka wa 1983 indirimbo ye “Lucky Star” yageze ku mwanya wa 4 ndetse ku rutonde rw’izakunzwe 10 ruheruka muri 2012 harimo “Give Me All Your Luvin” yakoranye na Nicki Minaj na MIA.

Drake abaye umuhanzi wa mbere ugejeje kuri ’hits’ 40 mu mateka ya muzika ku isi, nyuma ya Madonna wicaye kuri iyi ntebe muri 2008 ku ndirimbo ze 38, ariko akaba akihariye kuba nyinshi muzi zo yarazikoze ku giti cye.

Dore uko urutonde ruteye ubu

1.Drake: 40

2.Madonna: 38

3.The Beatles: 34

4.Rihanna: 41

5.Michael Jackson: 30

6.Mariah Carey: 28

7.Stevie Wonder: 28

8.Janet Jackson: 27

9.Elton John: 27

10.Lil Wayne: 25

11.Elvis Presley: 25

12.Taylor Swift: 25