Kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022, Amashuri yongeye gufungura imiryango muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri afunze kubera icyorezo cya Covid-19.
Abanyehsuri barenga miliyoni 15 ntibajyaga kwiga kuva muri Werurwe umwaka wa 2020, bitewe nuko Leta yari yarafunze amashuri hirindwa ikwirakwira rya Covid-19.
Ibi byahise bituma Uganda iba igihugu cya mbere cyafunze amashuri igihe kirekire ku Isi muri ibi bihe bya Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko amashuri afungura mu byiciro mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka mu murwa mukuru Kampala.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byanditse ko Minisitiri w’Uburezi Madamu Janet Museveni, yavuze ko abanyeshuri bose bahita bimurwa mu wundi mwaka nta kizaminini bakoze nk’uko byatangajwe mbere, ariko ngo hari ibizakorwa kugira ngo abanyeshuri bashyirwe ku rwego bagombaga kuba bariho iyo batamara iyo myaka batiga.
Kuva muri Nzeri, 2021 Perezida Yoweri Museveni yagiye yoroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo hakanafungurwa ibikorwa bitandukanye, ariko amashuri agakomeza gufungwa.
Mu kwezi k’Ukwakira 2021, nibwo yatangaje ko amashuri azafungura muri uyu mwaka, hatitawe ku bikorwa by’ikingira rya Covid-19 bigenda biguru ntege.
Amashuri afunguye mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana atahwemye kunenga leta ya Uganda, ku cyemezo yari yarafashe cyo gufunga amashuri igihe kirekire kuruta ahandi ku Isi.
Inzego z’uburezi muri iki gihugu zigaragaza ko 30% by’abanyeshuri bari mu ishuri mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 bashobora kutagaruka mu ishuri.