Abaturage ibihumbi 2.500 batishoboye muri buri Ntara bagiye guhabwa amashanyarazi

Abaturage Ibihumbi 2500 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe  muri buri Ntara bagiye guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba binyuze mu bukangurambaga bwa  #CanaChallenge.

Kuwa 16 Ukuboza umwaka ushize nibwo mu Rwanda abantu mu ngeri zinyuranye bahamagariwe kwitanga amafaranga, ku ntego  yo gucanira imiryango ibihumbi 10 iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

 Banki y’Amajyambere y’u Rwanda BRD ari nayo yatangije ubu bukganurambaga bwiswe CANACHALLENGE ivuga ko hamaze kuboneka Miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda kandi ko hasigaye Miliyoni 33.

 Aya mafaranga azasiga imiryango ibihumbi2.500 yo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe muri buri Ntara, ihawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

 Icyakora itangazamakuru ryifuje kumenya uko aba ibihumbi 2.500 bazatoranywa mugihe bizwi  ko intara imwe  iba ibarizwamo abaturage  benshi bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

 Lilian Igihozo Uwera umuhuzabikorwa w’imishinga yihariye muri BRD  yabisobanuye atya.

Ati “Aho Leta yateganyije gushyira umurongo mugari aho ntabwo tuhajya, duhitamo uturere n’utugari bitazaba ku murongo mugari. Ahandi twagiye tuganira cyane na EDCL kuri izo gahunda bafite, tukareba imidugudu ifite abantu bacyeya bafite amashanyarazi ifite abantu benshi bari mu budehe ikiciro cya mbere.    Icyo twimvikanye ni uko abantu bose bari muri kiciro cya mbere bose tubacanira.”

u Rwanda rwiyemeje kugeza amashanyarazi kuri bose, nk’imwe mu nkingi ya mwamba ishyigikira iterambere ry’ubukungu.

Itangazamakuru rya Flash ryabajije Bwana Gratien Gasaba umukozi muri BRD niba amashanyarazi y’imirasire y’izuba azahabwa abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe muri gahunda ya CanaChallenge, ashobora kubafasha kuva mu kiciro cy’abafashwa maze yifashishije urugero rw’umukecuru wo mu karere ka Muhanga  asubiza agira ati “ Nagiye gusura umukecuru mu murenge wa Muhanga wabonye iyi mirasire, muby’ukuri tuyibona twari ukugira ngo babashe kubona n’ijoro, kuba ahantu hagaragara hari urumuri. Ariko we yabaye umunyadushya aravuga ati ngiye gukoresha igihe cyanjye neza, noneho akaboha ibintu bya ‘hand craft’ cyagihe yagombaga kujya kuryama saa kumi n’ebyiri, saa moya, akongeraho igihe akora kuburyo aboha imikeka, imisambi inyegamo n’utundi tuntu, yarangiza akabigurisha. Uwo nawe nitubona umwanya tuzamusura murebe impinduka yabaye ku buzima bw’abantu.”

Imwe mu ntego z’iterambere rirambye SDGs, ivuga ko bitarenze umwaka wa 2030, abatuye Isi yose bakabaye bagerwaho n’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%.

 Ingo 48% zizaba zifite ingufu z’imirasire y’izuba, 52% zikoresha umuyoboro mugari.

Muri rusange ubu abafite amashanyarazi ni 67.1%.

Daniel Hakizimana