U Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo kwirwanaho igihe rwaterwa-Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General James Kabarebe yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwokwirwanaho igihe rwaba rugabweho ibitero.

Ibi General Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ikiganiro ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, cyibanze ku mateka yo kubohora igihugu.

Kuri ubu nta gushidikanya ko General w’inyenyeri 4 akaba n’umwe mu basirikare bubashywe mu Rwanda, General James Kabarebe, wabaye umwofisiye wabaye hafi cyane iruhande rwa Perezida Kagame igihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ari umwe mu basirikare bakomye bazi urugamba rwo kubohora u Rwanda uko rwagenze umunota ku wundi.

General Kabarebe iyo abara inkuru y’uru rugamba, urubyiruko rwavutse nyuma y’ayo mateka ruranyurwa.

Ninako byagenze kuri uyu Gatatu  ubwo General Kabarebe, yagezega ikiganiro ku banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, ni ikiganiro cyagarutse ku mateka yo kubohora u Rwanda bigizwemo uruhare n’ingabo zahoze ari iza RPA, ariko mu bibazo General Kabarebe yabajijwe n’abo banyeshuri ntihabuzemo icyirebana n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Umwe yagize ati “Nibajije nti birashoboka ko Congo ishobora gutinyuka igakora mu kanwa k’Intare?”

Undi ati “Hari ubushotoranyi bukomeye Congo yagiye ikora bagaha FDRL ikaza ikica abantu i Musanze, twabonye imyigaragambyo y’abanyakongo baza batera amabuye ingabo hariya ku mupaka, mu by’ukuri cya kinyabupfura watubwiye ukabona ntacyo abashinzwe umutekano ku mupaka ntacyo bakoze, nibazaga nti ni iki mu by’ukuri gituma tutabasubiza?”

Mu gusubiza kuri iki kibazo General Kabarebe, yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirwanaho ku warugabaho igitero, kandi ari ibintu byageragejwe kuva cyera na Kare.

Uyu musirikare ukomeye kuri ubu ugira inama umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye urubyiruko rusaga 1500 rwari rumukurikiye, ko u Rwanda rudapfa kurwana intambara zibonetse zose, kuko rwiyizeye ku bushobozi bwo gutsinda.

Ati “Ntabwo abanyekongo basara, bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo aribyo bishora u Rwanda mu ntambara. Wajya mu ntambara n’umusazi? Ubu mu mujyi hano ugenda ugahura n’umusazi ukirirwa urwana nawe umunsi wose, ukagenda wirata ko warwanye? Umusazi uramwihoreraariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.?”

Yakomeje agira ati “Ntabwo u Rwanda rwapfa guhubuka ngo umuntu yateye Ibuye, yatwitse Idarapo., oya. U Rwanda rwo rurwana intambara zisobanutse, zigaragara, zirengera igihugu cyarwo ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi. Ntabwo aribyo.”

Mu mpera z’ukwezi gushize  k’Ukwakira 2022, nibwo Leta ya Kinshasa yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, kubera ibirego birushinja gufasha abarwanyi ba M23.

 Ni ibirego u Rwanda ruhakana ahubwo narwo rugashinja RDC gufatanya na FDRL, mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko ingabo zayo ziryamiye amajanja, mu guhangana n’icyago icyari cyo cyose cyaturuka mu burengerazuba, kigamije guhungabanya u Rwanda.

KANDA MURI VIDEO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE GEN. KABAREBE

Tito DUSABIREMA