Kenya: Gachagua wiyamamazanya na Ruto yahungishijwe imvururu z’abo bahanganye

Depite Rigathi Gachagua uri kwiyamamazanya na William Ruto ku mwanya wa perezida, yavanwe shishi itabona mu ntara ya Meru hakoreshejwe kajugujugu kubera imvururu z’abo bahanganye.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko uyu munyapoltiki ubwo yiyamamazaga bamwe mubo mu yandi mashyaka bahanganye, bateje yegereyegere kugera ubwo bamuteye amabuye aho yari kugeza ijambo ku baturage.

Uyu mugabo usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko muri Kenya, amakuru aravuga ko byabaye ngombwa ko avanwa aho yari ari, atwarwa mu ndege ku mpamvu z’umutekano n’abandi bategetsi bari kumwe, barimo abadepite n’abasenateri.

Iki kinyamakuru cyanditse ko nubwo hataratangazwa icyateye izo mvururu, bikekwa ko ari ihangana rya politiki, kugera ubwo igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso ngo gitatanye abaturage bari barakaye.

Iki kinyamakuru ariko kivuga ko minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Fred Matiang’I, yasabye abategetsi mu nzego z’igihugu kutazakoresha abashinzwe umutekano mu gihugu nk’intwaro ya politiki, mu gihe cy’amatora ari muri Kanama 2022.

Uyu mugabo uvugwaho kuba umwe mu banyabubasha mu butegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko ubu umutekano uhari, asaba ko ituze igihugu gifite rizakomeza kuhaba no mu gihe cy’amatora.

Aya matora azahanganisha William Ruto usanzwe ari visi perezida na Raila Odinga wigeze kuba minisitiri w’intebe.

Uyu Odinga agiye kugerageza ku nshuro ya gatanu, amahirwe yo kureba ko yakwicara ku ntebe iruta izindi mu gihugu.

Fred Matiang’I washyiraga abashinzwe umutekano bashya mu kazi, yasabye ko barindwa ibyerekeranye na politiki cyangwa se kubavugaho, kuko hari umutegetsi wigeze kuvuga ko abashinzwe umutekano badakwiye kugira ubundi bumenyi uretse kuba bafite amaguru n’amaboko, bigateza impaka mu gihugu.

Ubu hasigaye iminsi nibura 26 igihugu kikinjira mu matora nyirizina.