Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano mu muhanda mu mujyi wa Kampala SSP Norman Musinga, urukiko rwanzuye ko atandukana n’umugore we w’isezerano babyaranye gatatu kubera kujya mu bapfumu.
Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko Senior Spertendant of Police Norman Musinga urukiko rwasanze kuva muri 2016 batarabanaga mu nzu nk’abashakanye kubera imyemerere.
Uyu mupolisi mukuru yabwiye urukiko ko umugore we bamaranye imyaka 9 yakundaga ubupfumu kandi bihbanye n’imyemerere ye, agasanga yari kuzamugirira nabi abitewe n’abapfumu.
Iki kinayamkuru kigaragaza ko urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ababuranyi, uyu mugore yamburwa abana bose bagasigarana na se kuko we uretse kuba nta n’ubushobozi afite bwo kubatunga kuko nta kazi afite, aba bapfumu abamo iyo myuka mibi yazanakukira mu bana kandi ari abaziranenge.