Urukiko rw’Ubujurire i Paris rwategetse ko iperereza rikomeza ku byaha Agathe Kanziga akekwaho

Urukiko rw’Ubujurire rw’i  Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarika iperereza kuri Agathe Kanziga Habyarimana, umugore wa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda, rutegeka ko hakomeza gukorwa iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 6 Gicurasi 2026 nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe ibyaha by’iterabwoba n’ibirebana n’ibyaha byibasiye inyokomuntu (PNAT), bufatanyije n’imiryango ihagarariye abarokotse Jenoside.

Agathe Kanziga amaze imyaka myinshi akurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Imiryango iharanira ubutabera yatangiye gutanga ibirego kuri we kuva mu 2008, ishinja uyu mugore kuba yari umwe mu bagize uruhare mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu byagiye bivugwa cyane harimo kuba yarabarizwaga mu itsinda ryiswe “Akazu”, ryari rigizwe n’abanyapolitiki, abasirikare n’abari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana, bakekwaho gutegura no gushyigikira Jenoside.

Mbere y’iki cyemezo, muri Kanama 2025 abacamanza bakoraga iperereza bari bafashe umwanzuro wo guhagarika dosiye bavuga ko nta bimenyetso bihagije byari byabonetse byerekana uruhare rwe muri Jenoside. Icyakora Ubushinjacyaha bwa PNAT bwahise bujurira, bugaragaza ko iperereza ryari ryarakozwe ridahagije ndetse ko hari ibikorwa byinshi bitigeze bisuzumwa uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hakwiye gusuzumwa ibikorwa byabaye hagati ya tariki ya 1 Werurwe na 9 Mata 1994, ndetse no kureba niba Kanziga yaragize uruhare mu mugambi mugari wa Jenoside. Bwanavuze ko bamwe mu batangabuhamya n’impuguke zashingiweho mu gufunga dosiye yabo batavugwaho rumwe.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris cyivuze ko dosiye itarangiye, ahubwo ko iperereza rigomba gukomeza kugira ngo harebwe niba hari ibimenyetso bihagije byatuma Agathe Kanziga ashyikirizwa ubutabera akaburanishwa.