Abakirisitu barasaba insengero guhagarika kubishyuza ubwiherero mu gihe bagiye gusenga

Bamwe mu bakirisitu bo mu nsengero na za kiriziya, bavuga ko iyo bagiye gusenga bagacyenera kwiherera bishyuzwa amafaranga Ijana.

Ikibazo cy’insengero na kiriziya zishyuza ubwiherero kigaragazwa nk’ikibangamiye abakiristu.

Abaganiriye n’itangazamakuru ryacu bavuga ko batungurwa no kwakwa amafaranga yo kujya mu bwiherero bagiye gusenga, kandi basanzwe bakwa amaturo.

 Aba baravuga ko bishyuzwa 100 ry’ubwiherero

Umwe muri bo aragira ati “Njyewe nagiye gusenga ndibuka neza ni Kicukiro kuri Paroisse, nuko nkenera ko njya ku bwiherero, njyayo ngira ngo ni ibisanzwe, maze kuvamo barambwira ngo ngomba kwishyura amafaranga Ijana. Urumva ni ikibazo kandi mba natanze amaturo.”

Kwishyuza ubwiherero ku nsengero bisa n’ibimaze kumenyerwa n’abakirisito, kubera ko hamwe na hamwe usanga hariho uburyo bwo kwishyura bukoresheje ikoranabuhanga.

Umunyamakuru washatse kumenya ukuri kubivugwa n’abaturage yagiye kuri imwe mu kiliziya mu mujyi wa Kigali, yaka ubwiherero nawe abanza kwishyuzwa amafaranga 100.

Aba bakirisito barasaba ko aya amafaranga yakurwaho, kuko bashobora kujya kwiherera ahatemewe, kubera kubura ayo kwishyura.

Umwe ati “Urumva biba bibangamye mu gihe wagiye gusenga bakakwa ibiceri, hari igihe ubyuka ushaka kujya gusenga ubaye ntayo ufite, ubwo byahagarara. Turasaba ko ibyo biceri byavaho rwose.”

Undi nawe aragira ati “ Ingaruka bishobora guteza ni isuku nke mu gihe wagiye gusenga ugakubwa, kandi nta mafaranga ufite icyo gihe uzashaka ahantu wikinga. Urumva rero iyo suku ko ibangamye.”

Kiriziya Gatorika nka hamwe mu bishyuza ubwiherero, iravuga ko amafaranga avuyemo yifashishwa mu bikorwa by’isuku yabwo.

Padiri Rushigajiki Jean Pierre, Umwe bakorera umurimo w’Imana kuri Katederali St Michel, avuga ko amaturo ntaho ahuriye n’ibikorwa na servisi y’ubwiherero, kuko akoreshwa ibindi.

Aragira ati “Ubwo bwiherero bukenera isuku, bukenera ibikoresho by’isuku, ubyitaho nawe agomba kugira icyo akuramo. Aho hantu haba hakenewe kuzasanwa, urumva abantu bagomba gushyira hamwe kugira ngo ibintu bigende neza. Aho hantu hakoreshwa n’abaje gusenga ariko hanakoreshwa n’abataje no gusenga.”

Kugeza ubu Kiriziya Gatolika ivuga ko itazahagarika kwishyuza ubwiherero, mu gihe no mu zindi serivisi bagikomeje kwishyuza amakiriya babo amafaranga yabwo.

Ntambara Garleon