Kayonza: Yakase mukase umutwe akoresheje umuhoro

Umusore w’imyaka 25 bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yatemye mukase n’umuhoro, amukata umutwe nyuma yo kumushinja kumuterereza amarozi yatumye agira ubu burwayi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, uyu musore yari amaze igihe kinini avuga ko mukase wamuroze kugira ibibazo byo mu mutwe, azamwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Mbarwa Semugeshi, yavuze ko uyu musore wishe mukase yatawe muri yombi.

Ati “ Ubundi uriya musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba n’ubundi yakundaga kwangiza imitungo y’iwabo akenshi yakundaga kujya mu rutoki agatema insina zose, yakundaga kuvuga ko ibibazo byose afite abitezwa n’uwo mukase ni uko amusanga mu rugo aramutema.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byangombwa uwo musore afite yahawe na muganga bigaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe ku kigero cya 92%, ariko ngo mu bigaragara ni uko yishe mukase yari amaze igihe abipanga ngo kuko nyuma yo kumwica yahise ahunga ariko aza gufatwa n’abaturage.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso abo babonye bafitanye amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubikurikirane hakiri kare.

Kuri ubu uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kabarondo.