RPPA yabwiye abadepite bagize PAC ko nta bubasha ifite bwo gukurikiana ibigo bitira amasezerano y’amasoko

Ikigocy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, cyabwiye abadepite bagize  Komisiyo y’abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), ko nta bubasha gifite bwo gukurikirana abatarubahirije amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya leta harimo no kubafunga.

Ni nyuma y’aho umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, yagaragaje ko hari ibigo bitari bike bya leta bitira amasezerano y’amasoko ku bindi bigo kandi gukoresha amasezerano y’amasoko y’amatirano bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, hakaba hari n’ibigo bitanga amasoko ya leta bidaciye mu ikoranabuhanga kandi ari itegeko.

Birasa n’ibyumvikanaga ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, kitari bworoherwe no kwiregura imbere ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, kuko mu mateka yo kubahiriza mu ruhame ibigo bya leta byakoresheje nabi imari ya leta, buri gihe inenge mu gutanga amasoko itajya ibura.

Kuri iyi nshuro ingingo zirebana n’ibigo bya leta byiganjemo ibyo ku rwego rw’akarere, byatiye amasezerano y’amasoko biyakoresha mu ipiganwa ry’amasoko kandi kuyakoresha muri ubwo buryo bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, no kuba hari amasoko yatanzwse bitanyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ari itegeko ryanditse ko ibigo bya leta bigomba gutanga ayo masoko bikoresheje ikoranabuhanga.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens yagize ati  “Dufite za Nyagatre zatiraga Huye, dufite ibitaro bya Nyamagabe batiye Rukoma, dufite Kinihira batiye Akarere, ibyo byose turabizi tudashinzwe kugenzura amasoko umunsi ku wundi. ”

Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize PAC, nawe ati “Akababaro ka RPPA turagasangiye n’uwari ubahagarariye nawe yarumirwaga nk’uku twumiwe, rwose turabyumva kimwe kuko ni ibintu by’agahomamunwa. Ariko njye impungenge nkomeza kugira kuko turasaba abantu bashyira mu bikorwa ari twe ntabwo dushyira mu bikorwa namwe ntabwo mubishyira mu bikorwa. Utwitaba aravuga ngo njye nk’umuyobozi nabonye ibi bintu byo gukururuka mu masoko byo gutinda biri kumbuza gukoramfata icyemezo nk’umuyobozindaje noneho mubimbaze nk’umuyobozi.”

Amakosa nk’aya yarondowe yatumye abadepite bagize PAC, babaza umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, ububasha gifite ku mitangire y’amasoko ku bigo byagaragayeho inenge.

Depite Mukabalisa arakomeza agira ati “Biriya bigo biba byakoze ibyo, mukora iki kugira ngo byibuze babone ko hari agaciro k’itegeko muhabwa?”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Madamu Joyeuse Uwingeneye, yabwiye abadepite bagize Komisiyo PAC ko nta bubasha ikigo ategeka gifite bwo gukurikiraba abakoze amakosa ,mu itangwa ry’amasoko ya leta bigahombya igihugu.

Ati “Imbaraga za RPPA  sinzi wenda niba ari izo gufunga kuko izo zo ntazo dufite. Twebwe icyo dukora ni ukugenzura tukagira inzego inama.”

Madamu Joyeuse Uwingeneye utegeka Ikigo RPPA, asaba ko inzego zifite mu nshingano gukurikirana no guhana ibyaha kuri iyi ngingo zakora akazi kazo.

Ati “Ariko gutira amasezerano njye numva ari inyandiko mpimbano, nkibaza ko abagomba kubafunga babafunga, kuko ntabwo nibaza ukuntu umuntu ashobora kwishyura amafaranga nta masezerano afitanye n’umuntu, sinzi, cyeretse niba amafaranga ari uko ari aya leta!”

Ikigo gishinzwe amasoko ya leta cyasabwe kugira icyo gikora mu kurushaho kwegera inzego zitandukanye, izibutsa ko bitemewe gutira amasezerano cyangwa gutanga amasoko hatubahirijwe ibiteganywa n’amategeko agenga amasokoya Leta.

Tito DUSABIREMA