Mu mpera z’uku kwezi (Kanama) u Rwanda ruraba rutangiye gutera imiti mu duce turimo imibu myinshi hifashishijwe indege zitagira abapilote ngo harandurwe burundu icyorezo cya malariya.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr. Sabin Nsazimana yabwiye The New Times ko ubu buryo bwo kwifashisha izi ndege buzahera mu karere ka Gasabo, mbere yo gukomereza mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Ati “ Biteganyijwe ko tuzatangira mu mpera za 2019. Izi ndege zirahari twakuye muri Charis UAS, n’imiti ya Bti iri gusuzumwa.”
‘Charis Unmanned Aerial Solutions’ ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikora indege zitagira abapilote mu gihe ‘Bacillus thuringiensis subspecies israelensis’ (Bti) ikora imiti yica udukoko duto tuguruka.
Dr. Sabin Arakomeza “ Iyi gahunda izahera mu karere ka Gasabo, hanyuma ibindi bice bitandukanye bikurikire, twibanda cyane mu bice by’ibishanga.”
Ubuyobozi buvuga ko izi ndege zishobora kuguruka kugera ku minota 15, igakwirakwiza imiti mu gice cya hegitare 40 ku munsi.
Ibihugu bicye byo muri Afurika birimo Malawi, biri mu byatangiye gukoresha ubu buryo bwo gukwirakwiza imiti hifashishijwe indege zitagira abapilote.
Malariya iterwa n’imibu, ni indwa ihangayikishije ubuzima hirya no hino ku isi.
Uburyo bwo gutera imiti mu mazu no gukoresha indege, buje busanga izindi gahunda u Rwanda rukoresha mu kurwanya malariya, burimo gutanga inzitiramibu hirya no hino mu gihugu, gusuzuma no kuvura malariya bikozwe n’abajyanama b’ubuzima, kuvura ku buntu abantu bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, no gutera imiti yica imibu mu nzu zo guturwamo ziri mu turere twugarijwe na malariya.