Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abakuru b’ibihugu barimo Ramaphosa barateranira muri Tanzania - FLASH RADIO&TV

Abakuru b’ibihugu barimo Ramaphosa barateranira muri Tanzania

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa aragirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania, aho agiye kwakira inama ya 39 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu wa SADC.

Cyril Ramaphosa azagirira uruzinduko muri tanzania ejo kuwa gatatu no kuwa kane ku butumire bwa mugenzi we wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Nalendi Pandor yavuze ko uruzinduko rwa Ramaphosa ruzibanda ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, politique, n’imibanire.

Mu 2011 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yaje kuvugururwa muri 2017.

Mu mwaka ushize, Afurika y’Epfo yohereje muri Tanzania ibicuruzwa bifite asgaciro ka miliyaridi 5 na miliyoni 800 z’amarandi(amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo), ivana muri Tanzania ibifite agaciro ka miliyoni 479 z’amarandi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Ramaphosa azaba aherekejwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Pandor, n’abandi baministiri nk’uw’ingabo, uw’ubucuruzi n’inganda, uw’umutungo kamere n’uw’ingufu, n’umunyamabanga wa leta mu by’umutekano.

Nyuma y’uru ruzinduko Perezida Ramaphosa azayobora itsinda rya Afurika mu nama ya SADC izabera muri Tanzania ku mataliki ya 17 na 18 z’uku kwezi.