Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti Rwanda FDA, cyahagaritswe inganda 7 zikora amazi, nyuma y’igenzura cyakoze kigasanga ba Rwiyemezamirimo bakora atujuje ubuziranenge.
Itangazo iki kigo cyashyize hanze rivuga ko inganda zahagaritswe zigomba guhita zikura amazi zitunganya ku isoko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Izo nganda zirimo:
-AQUA WATER LTD ruherereye mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga
-CCHAF JIBU Franchise Ltd ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza.
-IRIBA WATER Ltd ruherereye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.
-J WAY Group ruherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari Nonko.
-JIBU PHESTIVE Ltd ruherereye mu murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.
-PERFECT WATER Ltd ruherereye mu murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.
-SIP KICUKIRO ruherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Gasave.