Perezida Kagame i Nairobi mu musangiro wahuje abayobozi bakomeye ba Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu musangiro wateguwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, ndetse n’umufasha we Rachel Ruto, wabereye i Nairobi muri Kenya.

Uyu musangiro wabaye mu rwego rwo kwakira abayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa, iri kubera muri Kenya muri iyi minsi. Perezida Kagame yageze i Nairobi ku wa 11 Gicurasi 2026, aho yitabiriye ibikorwa binyuranye by’iyi nama ihuza abayobozi bakomeye, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Perezida Kagame na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macro

Mu mafoto yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, Perezida Kagame yagaragaye ari kuganira n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi bitabiriye uwo musangiro wari uteguwe mu buryo bwihariye na Perezida Ruto. Perezida wa Kenya yakiriye aba bashyitsi nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya dipolomasi, ubucuruzi ndetse n’umutekano. Perezida Kagame na Perezida Ruto bakunze guhura mu nama zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye bw’akarere, cyane cyane mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi nama iri kubera i Nairobi ifite akamaro gakomeye kuko yibanda ku gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ubukungu, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye hagati ya Afurika n’u Bufaransa. Biteganyijwe ko abayobozi bayitabiriye bazagirana ibiganiro ku buryo bwo kongera amahirwe y’ishoramari no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame akomeje kugaragara nk’umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu biganiro bijyanye n’iterambere rya Afurika, imiyoborere ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu. Uru ruzinduko rwe muri Kenya kandi rugaragaza umubano mwiza uri hagati ya Kigali na Nairobi ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga bigamije iterambere ry’umugabane wa Afurika.