Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine igihe kinini bigira ingaruka kubutaka n’ibidukikije, abashinzwe politiki z’ubuhinzi mu Rwanda bakaba basabwe gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ifumbire igizwe n’imyunyu ntungabihingwa y’umwimerere mu kurinda igunduka ry’ubutaka.
Gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, abashakashatsi bagaragagaza ko bititondewe bishobora gutuma ubutaka bugunduka, hakabaho igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi nk’uko ubushakahtsi bwakorewe mu turere umunani bubigaragaza.
Prof Elias Bizuru umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uri no mubakoze ubushakhastsi, arasobanura imiterere y’ikibazo.
Ati “ 40% by’abaturage twabajije batubwiye ko iyo bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine byangiza ubutaka bwabo, ariko ibi birasaba ko hakorwa ubushakashatsi bundi bwimbitse tukareba impamvu yabyo. Ariko mu makuru y’ibanze twabonye ni uko abaturage iyo bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine mubutaka, nta yindi fumbire bita organoic fertilizer usanga rimwe na rimwe byangiza ubutaka.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gisagara, Rubavu, Gicumbi, Nyamasheke, Musanze, Bugesera, Nyaruguru na Huye.
KaNdi abahinzi bo muri utu turere benshi bari hejuru ya 50% bavuze ko bahinga bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine.
Igiteye impungenge nuko mugihugu hose usanga abahinzi bakoressha ingano y’ifumbire mvaruganda hatitawe kumiterere y’ubutaka bwa buri gace.
Hari Abahinzi bo muri Kigali nabo bagaragaza ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine bituma nyuma yigihe ubutaka butanga umusaruro mucye nk’uko babisobanura.
Umwe ati “Iyi mvaruganda yego nayo irafasha mu kuzamura imyaka, ariko rero imborera niyo ifite akarusho.”
Undi ati “Ubundi iyo tugiye guhinga udafite imborera atera imvaruganda, ariko rero ku ituru ya Kabiri ibigori birashya.”
Uragaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA narwo rugaragaza ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, bigira ingaruka kubahinzi kuko ngo ku masoko mpuzamhanga badakunze kugura ibikomoka kubuhinzi byakoreshejwemo imvarugaranda gusa.
Jean Paul Munyakazi ayobora ugaraga IMBARAGA.
Ati “ Ikibazo gikomeye rero ni uko imborera muri ino minsi iri kugenda iba nkeya hagendewe y’uko amatungo n’ubworozi bigenda bigabanuka. Ibiribwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga icya mbere ntabwo bemera ibiribwa byakoreshejwemo ifumbire mvaruganda cyane icyo ni kimwe, icya kabiri ubutaka buragunduka iyo utakoresheje ifumbire y’imborera kugira ngo iporotege(Irinde) ya fumbire mvaruganda.”
Abashakashatsi bajya inama ko mu kwirinda ingaruka ziterwa no gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubonera abahinzi ifumbire igizwe nimyunyu ntungabihingwa yumwimeriri.
Ati “Mu byibanze twabonye icyo twashishikariza Leta n’icyo twashishikariza abaturage, ni uko twashakisha uburyo bwose tukazamura ikigero dukoreshaho organic Fertilizer.”
Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda nazo zemera ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, bishobora kwangiza ubutaka n’ibidukikije ariko zikavuga ko ikoreshwa ryayo iri kugipimo kiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu, nk’uko Dr Ngabitsinze Jean Christome umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi yabibwiye ikinyamakuru The newtimes.
Icyakora ngo igihugu kizakomeza gushyira imbaraga mu gushaka ifumbire igizwe n’imyunyu ntungabihingwa y’umwimerere harimo n’iy’imborera.
Mu myaka 30 iri imbere u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 22 z’abaturage kandi kubona ibibatunga Guverinoma iteganya gukuba inshuro 15 umusaruro w’ubuhinzi.
Icyakora hari impungenge ko uyu muhigo ushobora kugonga urukuta mugihe abahinzi bakomeza gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, byatuma ubutaka bwangirika umusaruro ukagabanuka.
Daniel Hakizimana