Imfungwa 10 zahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu zikatirwa imyaka 15

Imfungwa 10 zakatiwe imyaka 15 nyuma yahoo zihamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu imfungwa z’abagore zirenga 50, mu mvururu zirimo urugomo zadutse muri gereza ifungiyemo abarenze ubushobozi bwayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abagore 56 batanze ubuhamya ko bafashwe ku ngufu inshuro nyinshi mu gihe cy’iminsi itatu izo mvururu zamaze muri gereza nkuru ya Kasapa hafi y’umujyi wa Lubumbashi muri Nzeri umwaka wa 2020.

Zimwe mu mfungwa z’abagore zaje gutwara inda ndetse zandura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na virusi ya HIV itera SIDA.

Abagabo 10 baciwe amande ndetse bakatirwa gufungwa indi myaka 15 yiyongera ku gifungo bari basanzwe barimo.

Nubwo zimwe mu mfungwa zari zifite ubwoba bwinshi bwo gutanga ibimenyetso, izibarirwa muri za mirongo zatanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa gisirikare zimubwira ko zafashwe ku ngufu muri izo mvururu.

Mélanie Mumba, umunyamategeko wunganira abafashwe ku ngufu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Tunyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, nyuma y’urugamba rurerure rwo kubona ubutabera.”

Iyo gereza isa nk’iyibagiranye mu bijyanye no kwitabwaho, icyo gihe mu kwezi kwa cyenda mu 2020 yigaruriwe n’itsinda ry’imfungwa z’abagabo rimara iminsi myinshi ari ryo riyigenzura.

Batwitse igice abagore bafungiyemo muri iyo gereza, nuko bahatira izo mfungwa z’abagore – zirimo n’umukobwa w’imyaka 16 – kuryamana na zo mu mbuga ya gereza aho basambanyirijwe ku ngufu.

Amakuru avuga ko imfungwa 20 n’umurinzi wa gereza biciwe muri urwo rugomo rwo kuri gereza, mbere yuko abashinzwe umutekano bongera kuyigarurira.

Uko gufata abagore ku ngufu mu kivunge kwari kwavuzweho muri Raporo z’Umurynago uharanira uburenganzira bwa muntu Human roghts watch(HRW), wasabye abategetsi kubikoraho iperereza no kwita ku bagizweho ingaruka.

HRW yavuze ko iyo gereza, yubakiwe gufungirwamo abantu 800, yari ifungiyemo abantu bagera hafi ku 2,000 ubwo ibyo byabaga.