MINISITIRI W’INTEBE YITABIRIYE ITAHA RY’INGORO Y’INAMA NSHYA YA GABON

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente Nsengiyumva, yageze mu mujyi wa Libreville muri Gabon, aho yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Inama nshya (Conference Center), ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, ugiye guhuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu gutaha ku mugaragaro iyi nyubako igezweho igamije guteza imbere ibikorwa by’inama mpuzamahanga n’ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE).

Ingoro y’Inama ya Libreville iri mu mishinga ikomeye ya Leta ya Gabon yo kongerera ubushobozi igihugu mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Yubatswe ku rwego rwo hejuru, ifite ibikoresho n’ikoranabuhanga bigezweho byitezweho gufasha mu kwakira inama zifite uburemere ku rwego rw’Isi, bityo ikazaba igikoresho cy’ingenzi mu kuzamura ubukungu n’ishoramari muri iki gihugu.

Kuba u Rwanda ruhagarariwe muri uyu muhango , bigaragaza umubano mwiza uri hagati yarwo na Gabon, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukungu n’imiyoborere.

Uru ruzinduko kandi rutanga amahirwe yo gukomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi no kuganira ku mishinga y’iterambere ishobora gukorwa ku nyungu z’abaturage.

Itaha ry’iyi ngoro rifite akamaro kanini ku karere ka Afurika yo Hagati, kuko rizafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bishingiye ku kwakira inama n’imurikagurisha mpuzamahanga, bikaba byakurura abashoramari n’abakerarugendo benshi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwitabira ibikorwa nk’ibi bikomeye ku rwego mpuzamahanga biri mu murongo wa politiki yo gukomeza kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.