FARDC ishinja M23 kwanga gushyira intwaro hasi

Igisirikare cya Repubulika Ndemokarasi ya Congo,FARDC, kirashinja inyeshyamba za M23 kutubahiriza amasezerano atandukanye y’abategetsi b’Akarere yategetse impande zose guhagarika imirwano.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC, imaze ibyumweru bibiri muri teritwari ya Masisi hafi ya santire ya Sake n’inkengero zayo, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga berekeza mu mujyi wa Goma na Minova.

Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko M23 yita kandi RDF (ingabo z’u Rwanda), kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano yatanzwe n’inama za Nairobi, Luanda, n’iheruka y’i Bujumbura.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko ntaho bahuriye n’umutwe wa M23, ko iki ari ikibazo cya RDC ubwayo.

Colonel Ndjike ashinja M23 kurasa ku ndege ya MONUSCO ku cyumweru gishize muri teritwari ya Nyiragongo yaguyemo umusirikare wa Africa y’Epfo nk’ikimenyetso simusiga cyo gusuzugura guhagarika imirwano.

Umutwe wa M23 watangaje ko iriya ndege yarashwe n’ingabo za leta n’abafatanya nazo, kuko yarasiwe mu karere kagenzurwa n’ingabo za leta.

Colonel Ndjike yavuze ko FARDC ifite uburenganzira bwo gusubiza ku gucengera kose kwageragezwa na M23, kandi ko bo bubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu i Nariobi, Luanda na Bujumbura igamije kuzana amahoro muri RDC.

Willy Ngoma, umuvigizi wa M23 yabwiye BBC ko ibivugwa na Colonel Ndjike ari uburyarya buri gukinwa na leta” kuko “ni ingabo za leta n’abo bafatanyije badutera.

Hagati aho, imirwano yo yongeye gukomeza no kuri uyu wa gatandatu mu duce twegereye centre ya Sake iri muri 25km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma, nk’uko ibinyamakuru byaho bibyemeza.

Abantu ibihumbi bakomeje guhunga iyi mirwano berekeza i Goma na Minova mu majyepfo, Willy Ngoma yavuze ko hari n’abahungira mu bice bagenzura.

Iyi mirwano imaze amezi menshi yongeye kubura, yatumye abantu ibihumbi amagana bata ingo zabo bajya kuba mu nkambi z’impunzi zitandukaye, nk’uko imiryango itabara ibivuga.