Rubavu: Abanyerondo bahangayikishijwe no gufata ibisambo bwacya bikarekurwa

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga, bo mu murenge wa Nyakiriba mu Kagari ka Kanyefurwe, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Mu Karere ka Rubavu, barinubira ubuyobozi bushyikirizwa ibisambo, bwacya bikongera kugaragara byidegembya.

Aba bavuga ko bajujubijwe n’ibisambo cyane ko babafatana n’intwaro bakoresha biba harimo imihoro n’ibindi bikoresha bitandukanye ndetse n’ibyo bibye, babageza mu nzego zibishinzwe zikabarakura, ibintu bavuga ko bimaze kubaca intege zo kubafata.

 Ibi ngo binamze kongera ubujura mu Murenge wa Nyakiriba no mu Karere ka Rubavu muri rusange.

 Umwe ati “Njye ndi umunyerondo wabigize umwuga ariko ikibazo dufite nk’uko wari ubivuze, ikibazo duhura nacyo ni uko ubona uri nko mu kazi ugafata nk’igisambo, ugifatanye umuhoro, inkoni cyibye, ukakijyana ku buyoboz, nk’ejo mugahura. Ahubwo natwe tugira ubwoba. Kuko nibaumufashe mu kanya mugahura, isaha n’isaha yanakwica. Baravuga bati nibamfunga, ejo bazamfungura.”

Undi ati“Twe nk’abanyerondo dufata ibisambo, tubifatanye intwaro za gakondo, ibyuma n’imihoro,twabafatana n’ibyo bibye, twabashorera tukabageza kuri sitasiyo nyuma y’iminsi nk’ibiri, itatu, ine tukabona bongeye kubarekura. Bya bisambo bikaza biduhiga bishaka kutugirira nabi. Mwatubariza impamvu birekurwa.        Nonese tujye tubihorera? Turasaba inzego z’ubuyobozi zirimo RIB na Polisi aba bantu bajye babafunga rwose, babashyire mu kigo gororamuco wenda nibamaramo nk’imyaka ibiri cyangwa itatu bakabarekura. ”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ibi bisambo bidahanwa, ko ahubwo byigishwa maze bigasubizwa mu miryango nk’uko bisobanurwa na Visi meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri ako Karere, Ishimwe Pacifique.

Ati “Ibyaha bifite uko bihanwa, ni amategeko kandi ayo mategeko abayashyira mu bikorwa inzego zirahari. Uwafashwe agafatanwa ibimenyetso, ntabwo ahanwa n’umuyobozi uwo ari we wese. Hari urwego rwa RIB rushinzwe gukurikirana icyaha yakoze, kandi niyo bitagenze uko bashaka ntabwo bivuga ko abaturage barebera ahubwo batanga amakuru, yewe batanga n’ubuhamya.”

Yunzemo agira ati “Nta muntu ufatanwa ibyo yibye ngo arekurwe, nutafatanwe ibyo yibye ariko hatanzwe ubuhamya bw’uko ari umujura, ashyirwa ahantu akigishwa bitari uguhanwa, akerekwa ububi bw’ibyo akora, akerekwa ibindi yakora biri mu murongo mwiza.”

Ikibazo cy’ubujura mu Karere ka Rubavu kimaze gufata indi ntera, cyane cyane ko hagiye hagaragara insoresore zambura haba ku manwa na n’ijoro. Ibintu bivugwa ko zishobora kuba zifite abantu zikorana bya hafi barimo abacuruzi bacuruza ibikoreshoby’ikoranabuhanga.

Jean Damascene Nturanyenabo Nonda