Abasenateri basabye ko habaho amahugurwa ku batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo

Hari bamwe mu basenateri basanga umuturage wimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo, agomba kubanza gutegurwa mu myumvire akanigishwa uko azakoresha ibikoresho azasangayo, kugira ngo birambe.

Abasenateri bagize Komisiyo yihariye baherutse gusura Imidugudu 36 y’ikitegererezo na 31 isanzwe, nibura muri buri Karere Komisiyo idasanzwe ya sena yasuye imidugudu 2 bakirizwa ibibazo bahura nabyo, byiganjemo ibura ry’amazi, umuriro, Biogas zapfuye, imisarane yuzuye, ibikoni biyobora umwotsi mu nzu, inzu zishaje n’izangiritse zikiri nshya, ndetse n’umwanda ukabije ugaragara mu midugugu myinshi mu gihugu hose.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yahagarariraga Minisitiri w’Intebe muri Sena atanga ubusobanuro ku bibazo byagaragaye mu midugudu y’icyitegererezo, abasenateri basabye ko abaturage mbere yo kwimurwa bajya babanza bagategurwa, bakanigishwa uko bazakoresha ibikoresho bitandukanye bazasangayo, kuko abenshi baba batazi kubikoresha nk’igisubizo kirambye cyo kubisigasira.

Hon.Dushimimana Lambert ati “Ugasanga noneho za ‘toilet’ zo mu mazu zirangirika cyane, kubera ko ntabwo yateguwe ngo bamubwire ngo aho ugiye dore ibyo bakoresha.”

 “Hari ukubimura bava mu buzima bumwe bajya mu bundi, ariko badafite uburyo bwo kwifata aho ngaho bagiye. Ugasanga ntibazi ibintu bimwe na bimwe, byagiye bigaragara byatumye biteza umwanda mwinshicyangwa se ibibazo byo gutekera nko mu nzun’ibindi nk’ibyo.” Hon. Murangwa Ndangiza Hadidja

Ibyo abasenateri bavuga hari aho byagaragariye umunyamakuru wa Flash, ubwo yasuraga umuturage wari umaze gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nyuma yo kumwemeza ko azi gukoresha amashyiga ya Gaz, nyamara bigaragara ko atabizi nyuma yo kumusaba kuyacana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko abaturage bagomba guhora bahugurwa ari nayo mpamvu hari abakozi bagomba kujya muri buri mudugudu, bagafasha abaturage mu buryo butandukanye yaba ubw’imyumvire, imibereho myiza yabo, ndetse n’ubuzima.

Ati “Icyo dukora ni iki rero? Ni uko buri Mudugudu w’ikitegererezo ugomba kugira umukozi uhoraho wita kuri ba baturage umunsi ku munsi. buri Mudugudu w’ikitegererezo ukagira ubuyobozi, ni ukuvuga umukuru w’uwo mudugudu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umujyanama w’ubuzima, ushinzwe kubigisha iby’iterambere ry’ubukungu, bari muri abo baturage bakigishwa bagahugurwa.”

Yunzemo agira ati “Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage niwe ugomba no kubigisha uko bakoresha ibikoresho bishya baba babonye harimo ubwo bwiherero bushya batari basanzwe bamenyereye,izo za gaz bakoresha, uburyo bwo gutunganya no kugira isuku mu mazu yabo.”

Icyakora ubanza atari imidugudu yose aba bakozi bagezemo, kuko aho umunyamakuru wacu yageze mu mudugudu wa Karama hazwi nka Norvege, yasanze aba bakozi batazwi nk’uko yabitangarijwe n’abaturage yahasanze.

 Umwe ati “Uwo muntu ntabwo aratugeraho,nta muntu ukugeraho ngo akubaze umerewe ute? Ufashwe ute? Reka da! Ntawe ndabona. Ni ukuza bakubwira bati tanga amafaranga y’ibishingwe, tanga ay’umutekano.”

Undi ati “Ubwo byasaba kuzamenya aho atuye, na numero ze  ku buryo ibyo nabimugezaho ariko igihe ntaramubona mba ndindiriye nk’uko abandi barindiriye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko aba bakozi bazafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye abaturage bahura nabyo. Icyakora abaturage ntibabivugaho rumwe, ngo kuko n’uhari ushinzwe umudugudu ntacyo abafasha.

Imidugudu isaga 120 niyo imaze kubakwa mu gihugu hose, imiryango 5,182 ikaba ariyo imaze gutuzwa muri iyo midugudu, igizwe n’abaturage ibihumbi 28.

Imidugudu yose iri mu gihugu ingana na 60% ariko guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ko muri 2024 izaba ingana na 80%.