Nyagatare: Ishuri rikodesha ingo z’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, barasaba leta gukurikirana ikibazo k’ishuri ridafite ibyumba ritira mu maturage.

Ikibazo cy’abanyeshuri bari kwigira mu ngo z’abaturage muri santere ya Kimaramu, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere  ka Nyagatare kigaragazwa nk’igiteye inkeke.

Muri iyi santere abanyamakuru ba Flash bahageze, basanga abanyeshuri bari kwigira mu rugo rw’abaturage.

Iri shuri rizwi nka ‘Shine Blessing’ ryigishiriza mu miryango y’imbere y’inzu y’abaturage, ba ny’iri ngo bakaba inyuma.

Iri shut i rifite abana bigakuva mu wa Mbere kugera muwa Gatandatu, hari abanyeshuri biga muri ubu buryo babarirwa mu Magana.

Basangira ubwiherero na ba nyir’ingo ariko amafunguro yo ntibayasangira.

Ababyeyi bavuga ko bafite impungenge z’uburyo, abanyeshuri bigira muri izi nzu z’abaturage. 

Umwe ati “Ahubwo mugomba kubgwira nk’abarimu bahigisha muti nonho ntabwo ushaka ko abana bigira aha. Reba mu gikari  barahateka, mu rugo rw’umuntu ntabwo aribyo. Usanga ari amakosa.”

Undi ati “Abato biga mu miryango ibiri y’urugo rw’umuntu kandi mu gikari ntabwo bagerayo. Nyine bakodesheje ku irembo ariko iyo abana bakinnye umupira, hari abakata bakajya mu gikari. Ubwo rero aramutse agiye mu gikari yakandagira no mu ziko akaba arahiye. Urumva ko ari ikibazo.”

Twinjiye mu mashuri dusanga abanyeshuri nta bikoresho bafite, intebe bicaraho ni imbaho, ku buryo bigoye kubona aho bandikira, naho bashyira ibikapu byabo.

Aba banyeshuri barasaba kwigira mu mashuri aborohereza kwiga.

Umwe ati “Bituma twandika tuvunika, nta ntebe dufite zo gushyiraho ibitabo ngo twandikireho. Kubera hano ari mu mujyi ubu twiga  twumva indirimbo na filime, bigatuma tutumva neza. Ntabwo twiga neza. ”

Umuyobozi w’iri shuri Bwana Rutagengwa Alphonse, avuga ko yashinze iri shuri mu rugo, mu rwego rwo gufasha Leta kandi ko rizwi mu nzego z’ibanze.

Ati  “Ubundi ntabwo twiga ngo tuzabone akazi, twiga kugira ngo tuzige guhanga imirimo  ndetse dukorera n’igihugu, kugira ngo tubashe kwiteza imbere niyo mpamvu nashinze ishuri. Mu rusengero abana bigiyemo biba ngombwa ko dukodesha ziriya nzu, nta nubwo abaturage babamo. Tukayakoreramo nta kibazo.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Judith, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko batazi imikorere y’iki kigo kuko bari baragihagaritse.

Ati “Umuntu yatangiye atemewe, atasabye uburenganzira, aho amenyekaniye arahagarikwa asabwa gukosora ibyo akosora kugira ngo abone gutangira, we arakomeza. Nta kintu na kimwe afite.”

Yunzemo agira ati “Yasabwe kuba ahagaritse ishuri, akajya gushaka uburenganzira bwo kubaka, yamara kubaka akazasaba uburenganzira  bwo gutangira ishuri, tukamwemerera agatangira, kuko ntabwo ririya ari ishuri. Ubuse twavuga ngo ni ikihe kiza cyabaye mu gihugu ku buryo abana bigira ahantu hasa kuriya?”

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ibi, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bufite ibyangombwa by’agateganyo, ndetse ko rizwi n’ubuyobozi.

Kugeza imirimo yo kuzuriza abanyeshuri ibisabwa ngo bakore ikizamini cya Leta irarimbanije, hafi kugera ku musozo nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Ntambara Garleon