AUSTRALIA: Ibigo bya Google na Facebook bigiye kuzajya byishyura amakuru abinyuzwaho

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yatoye itegeko ryo gutuma kompanyi za Google na Facebook zizajya zishyura amakuru azitangazwaho.

Iri tegeko ry’amakuru ryamaganywe bikomeye n’izo kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga zo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize, Facebook yaburijemo amakuru yose yo ku rubuga rwayo ku bari muri Australia kubera ayo makimbirane, ariko yisubiraho muri iki cyumweru nyuma yo kugirana ibiganiro na Leta.

Kubera ibyo biganiro, iri tegeko ryashyizweho ririmo ingingo nshya zituma Facebook na Google zitibasirwa naryo.

Ariko, izi kompanyi zombi ubu ziyemeje kwishyura ku ruhande amafaranga menshi ku bitangazamakuru bimwe bikomeye byo muri Australia.

Aya masezerano y’ubwishyu yabonywe ahanini nk’ibyemewe n’izi kompanyi z’ikoranabuhanga nk’uburyo bwo gucyemura ikibazo.

Iri tegeko rishishikariza izo kompanyi z’ikoranabuhanga n’ibigo by’itangazamakuru kumvikana ku masezerano y’amafaranga hagati yabyo.

Amakuru aturuka muri Australia avuga ko iri tegeko ririmo kubonwa nk’ikintu gishobora gukurikizwa no mu bindi bihugu mu kwishyuza izo kompanyi z’ikoranabuhanga ku makuru anyura ku mbuga zazo.

Mu gihe ibyo biganiro byaba binaniranye, imbuga z’ikoranabuhanga zishobora kujyanwa mu nzego zigenga zikemura ibibazo.

Leta ya Australia ivuga ko ibi bitanga uburyo burimo gushyira mu gaciro kurushaho ibiganiro hagati y’impande zombi, kuko biha ibigo by’itangazamakuru amakuru y’ingirakamaro.

Akanama ka Australia ko kugenzura ihangana mu bucuruzi no kurengera umuguzi (ACCC) kavuga ko hari hashize igihe ibitangazamakuru bifite ububasha bucye mu biganiro, kugeza aho ubu bihindutse, kuko bicyenera cyane za kompanyi z’ikoranabuhanga nka Google na Facebook.

Iri tegeko rivuguruye ryemejwe kuri uyu wa kane n’inteko ishingamategeko ya Australia umutwe w’abadepite, nyuma y’uko ryari ryabanje kunyura muri Sena y’iki gihugu.

Facebook na Google zavuze ko ahanini iryo tegeko ridasobanukiwe uburyo interneti ikora.

Amakimbirane ayo ari yo yose yavuka hagati y’impande zombi ajyanye n’agaciro k’amakuru yacyemurwa n’urwego rwigenga,  ibintu abasesenguzi bavuga ko ari ibigo by’itangazamakuru bizabyungukiramo.

Iri tegeko rinategeka izi mbuga z’ikoranabuhanga kumenyesha mbere y’igihe ibigo by’itangazamakuru mu gihe hari impinduka mu mikorere izo mbuga zishaka gukora.

Ariko, iri tegeko rivuguruye ubu risaba leta kwiga ku musanzu usanzweho w’izi mbuga mu guteza imbere itangazamakuru – nk’amasezerano y’ubucuruzi n’ibitangazamakuru – mbere yuko itangira gutuma zigengwa n’iri tegeko.

Ibi bivuze ko Facebook na Google zishobora kubererekera ubu buryo bwo gukemura amakimbirane uko bwakabaye bwose.

Leta kandi igomba guha buri rubuga rw’ikoranabuhanga igihe cy’integuza cy’ukwezi kumwe mu gihe irimo kwiga ku gutuma urubuga rutangira gukurikiza iryo tegeko.