Ntirenganya Emmanuel atorewe kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo

Ntirenganya Emmanuel atorewe kuyobora Akarere ka Musanze  by’agateganyo nyuma y’aho Komite Nyobozi yayobora itakarijwe icyizere.

Ni umuhango wari uyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.

Njyanama y’Akarere ka Musanze yatakarije ikizere abayobozi b’akarere barimo umuyobozi wako, Habyarimana Jean Damascene n’abamwungirije bombi ibeguza ku mirimo yabo.

Aba begujwe kandi barimo uwari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin uherutse gutabwa muri yombi n’’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.

Njyanama yavuze ko yeguje umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene kubera imyitwarire mibi irimo ruswa mu masoko ya Leta n’imyubakire idakurikije igishushanyo mbonera na Serivisi mbi ku baturage.

Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, we yandikiye njyanama asaba kwegura kuko atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari ashinzwe mu buryo bukwiye.

Ku murongo wa Telefone, Bwana Emile Abayisenga Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yabwiye Radio Flash na TV ko nyobozi yarangwaga n’imyitwarire mibi, kumungwa na ruswa no gusiragiza abaturage.

Ngo umuti wari uwo  kuyirukana.

Abayisenga yagize ati “Byatewe n’ibibazo byinshi kandi bimaze igihe bitabonerwa ibisubizo kandi atari ukubera ko bitazwi ahubwo ari uburangare cyangwa se kutabyitaho kw’abagize nyobozi, twavuga nk’ibibazo by’imiturire yo kutubahiriza igishushanyo mbonera, ruswa, ibibazo bibangamiye abaturage, isuku nke, ni ibintu byinshi kandi ubuyobozi bufite ibisabwa byose kugira ngo bufashe abaturage nkabo.”

Bwana Ntirenganya Emmanuel azayobora Akarere ka Musanze by’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 90 nk’uko biteganywa n’amategeko.