Ni nde uzatabara Abanyamurenge bakomeje kwicwa i Minembwe?

Abakurikarana ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko umuryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari batereranye ubwoko bw’Abanyamurenge bukomeje kwibasirwa n’ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Aba barasaba ibihugu by’Akarere ko byatabara mu maguru mashya abo baturage, byaba na ngombwa bikohereza i Minembwe ingabo zo gutabara Abanyamurenge bari mu kaga.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME aherutse kuvuga ko ikibazo cy’Iminembwe kiri guterwa n’imitwe ituruka mu bihugu bitandukanye bityo ko ibyo bihugu bikwiye gukorera hamwe mu gukemura icyo kibazo.

Kuva ahagana mu kwezi kwa Gatanu mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  hongeye kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasiye abo mu bwoko bw’Abanyamulenge biganje mu batuye ako gace.

Ni ubugizi bwa nabi bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamurenge nk’abanyamahanga.

Gufata Abanyamurenge nk’abanyamahanga ninacyo kiza ku isonga mu bituma bibasirwa n’ubwo bo banavuga ko hiyongeraho impamvu za politiki.

Ubutegetsi bwa Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi buherutse gutangaza ko  abantu ibihumbi 70 bahungiye mu murwa mukuru w’iyo komini, mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ubariyemo n’abahungiye mu tundi duce no mu mahanga bose bagera ku bihumbi 200 kubera izo mvururu.

Uretse aba Mai Mai bo mu bwoko bw’abafulero, ubutegetsi bw’iminembwe bugaragaza ko aribo bakajijeho  ibitero kuva mu kwezi kwa Cyenda hiyongeraho aba Mai Mai bo mu bwoko bw’aba-Bembe, aba-Nyendu n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga nka RED Tabara FNL yo mu Burundi n’abandi.

Abanyamurenge batuye hirya no hino ku Isi bakomeje kuzamura amajwi batabariza bagenzi babo b’iminembwe, tariki 18 z’uku kwezi abanyamurenge baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  bigaragambirije imbere y’inteko ishingamategeko  ya Amerika, banageze ku biro by’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu n’imbere y’Ambasade ya Leta ya Kinshasa muri leta zunze ubumwe z’Amerika, barasaba ko ubutegetsi bwa Donald Trump  bushyira igitutu kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo igire icyo ikora ku bwicanyi buri kwibasira Abanyamurenge.

Michele Gahakanyi ukuriye Abanyamurenge batuye muri Amerika aha yavuganaga n’ijwi ry’Amerika.

Yagize ati “Binateye isoni cyane kubona abantu bafite ubushobozi bashobora guhagarika ko abantu bicwa hanyuma bakarebera.”

Hari n’abasanga ibihugu byo mu Karere nabyo byari bikwiye kugira icyo bikora mu maguru mashya mu gutabara ubuzima bw’abanyamurenge buri Mukaga, Jotham BIZIMANA MUKIZA akurikirana bya hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ibihugu byose duhana imbibi yaba u Rwanda, Uganda n’u Burundi bohereje ingabo mu bindi bihugu birimo ubwicanyi nk’ubwicanyi bubera muri Minembwe, sinumva impamvu batakohereza ingabo muri Minembwe ari abaturanyi.”

Abajijwe kuri iki kibazo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nawe yashimangiye ko kuva ikibazo cy’iminembwe kiri guterwa n’imitwe ituruka mu bihugu bitandukanye byo mu Karere biha umukoro ibyo bihugu kugira icyo bikora ariko bigakorwa mu buryo bw’ubufatanye, aha yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi mike ishize.

Ati “Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,aba-Perezida, bashakaga kugira icyo bakora ku kibazo cy’i Minembwe ariko ikibazo cy’i Minembwe cyirimo imitwe itandukanye ikomoka mu bihugu bitandukanye, uburyo bwiza bwo kugishakira umuti ntabwo ari ukubikora wenyine, ndumva bari mukuri kuvuga ngo ibihugu byagakwiye gushyira hamwe. Mbere na mbere kugaragaza, buri gihugu kigaragaze ikibazo cyacyo, hanyuma dufatanije dukemure ikibazo ku kindi ibyo biraduha amahirwe yo kurangiza ikibazo  kurusha uko buri wese ku giti cye akurikiranye ikibazo cye.”

Amateka agaragaza ko Abanyamurenge ari umuryango mugari w’abaturage babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka wayo n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ni ubwoko bwiganje cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi na Tanzania hamwe n’agace k’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Zambia.

Tito DUSABIREMA