IBIKUBIYE MU KIGANIRO MUSHIKIWABO YAGIRANYE NA PEREZIDA Bassirou Diomaye Faye WA SENEGAL

Mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byibanze ku gushimangira ubufatanye no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’uyu muryango.

Ibi biganiro,byibanze ku mibanire hagati y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie, n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, by’umwihariko Sénégal. Impande zombi zagaragaje ko zifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.

Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Senegal

Mu byo Louise Mushikiwabo yashimangiye harimo kongera uruhare rwa OIF mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore, cyane cyane binyuze mu mahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga (digital). Yagaragaje ko gufasha abagore kubona ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye no kugera ku bwigenge mu bukungu.

Nanone kandi, uru ruzinduko rwanahuriranye n’igihe Louise Mushikiwabo ari mu bikorwa byo gushaka kongera gutorerwa kuyobora OIF muri manda ya gatatu. Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza kuvugurura uyu muryango, kuwongerera imbaraga no kuwugira urubuga rukomeye ruhuza ibihugu binyamuryango mu guteza imbere iterambere rishingiye ku baturage.

Ku ruhande rwa Sénégal, Perezida Bassirou Diomaye Faye yashimye uruhare rwa OIF mu guteza imbere urubyiruko n’abagore, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’uyu muryango mu kugera ku ntego z’iterambere rusange.

Ibiganiro byasize impande zombi ziyemeje gukomeza gukorana mu buryo burambye, hagamijwe guteza imbere abaturage no gushimangira umwanya wa OIF ku ruhando mpuzamahanga.