Madame Jeannette Kagame yashimangiye uruhare rw’imiyoborere idaheza mu kugeza abagore ku mari

“Ntushobora na rimwe kugira ikoranabuhanga ridaheza abagore mu rwego rw’imari (inclusive FinTech) igihe udafite ubuyobozi budaheza.”

Byashimangiwe na Madamu Jeannette Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’iminsi utatu yiga ku Ikoranabuhanga Ridaheza ry’Urwego rw’Imari  yatangiye ku wa Kabiri taliki ya 20 Kamena 2022. 

Ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rizwi  nka “FinTech” ribonwa nka rumwe mu nzego zitanga icyizere gikomeye mu mpinduka z’ubukungu zikenewe ku Isi.

Uru rwego rugezweho rw’ubukungu bivugwa ko rumaze guhanga imirimo itagira ingano ndetse rwitezweho kuzaba rufite agaciro ka tiriyari 1.5 bitarenze mu mwaka wa 2030. 

Ariko muri uru rwego haracyagaragaramo  icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, bikaba biteje inkeke kuko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho mu gihe hari igice cy’abatuye Isi bagenda inyuma y’abandi. 

Imibare ishyirwa hanze n’ibigo mpuzamahanga byiga ku iterambere rya FinTech igaragaza ko muri Afurika ibigo bikora muri urwo rwego byashinzwe cyangwa biyobowe n’abagore bikibarirwa ku kigero cya 3.2% mu gihe ku Isi yose babarirwa kuri 1.5%.

Madamu Jeannette Kagame, agaruka ku bucuruzi bw’abagore muri FinTech, yagize ati: “Kugabanya urubuga ruhabwa abagore mu rwego rw’imari n’ikoranabuhanga si uguhemukira abagore gusa ahubwo ni uguhemukira buri wese.”

Yakomeje agira ati: “Ku iterambere ryihuta ryose dufite, ubunararibonye n’ubumenyi bushya twungutse, ikibazo cya kera cyakomeje kugendana natwe… Yego abagore muvugira aho mushobora kuba muri bake, ariko aho mugaragaza ubuhanga n’ubunararibonye muharanire ko amajwi yanyu agira agaciro ko kumvwa.”

Icyiciro cyayobowe na Madamu Jeannette Kagame cyari kigambiriye gutanga umucyo ku gufungurira amarembo abantu bose nta gitsina gihejwe muri uru rwego rwihuta cyane rufungura amahirwe yo guhanga udushya, rukagobora iterambere ry’ubukungu ndetse no kwimakaza sosiyete itanga amahirwe angana kuri buri wese. 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ku bagore benshi kubona umwanya muri aya masoko mashya ari urugamba rutoroshye. Yavuze ko kubyaza umusaruro ubumenyi n’abahanga by’abagore muri FinTech bishobora guhindurwa mu kurushaho gutegura ahazaza hadaheza. 

Yakomeje agaragaza uko u Rwanda rwateye intambwe mu igenamigambi rugamije kuziba icyuho cy’uburinganire no guharanira ko abagore bahagarariwe mu nzego zose z’ubuyobozi. 

Ati: “Ariko ibyo ntibihagije. Hakenewe ko ibisubizo bitera ingabo mu bitugu imishinga y’abagore muri FinTech byiyongera, gutanga amahirwe anyuranye, atari ukubera ko abagore bakeneye gufashwa ahubwo kubera ko uburinganire ari uburenganzira bemererwa n’amategeko.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bakora mu rwego rw’Imari (FAW) Inez Murray, na we yashimangiye ko hadakwiriye kubaho imbogamizi ku iterambere ry’abagore.