BNR yagaragaje icyaba umuti urambye w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, yatangaje umuti urambye wo guhangana n’izamuka  ry’ibiciro by’ibiribwa ari uko  igihugu cyashaka uburyo hakorwa ubuhinzi budashingiye ku kirere, kuko imihindagurikire yacyo ariyo ikomeza gutuma hataboneka umusaruro uhagije w’ubuhinzi, bityo n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikarushaho kuzamuka. 

Ibi Banki nkuru yabitangaje kuri uyu wa 17 Kanama 2023, ubwo yatangazaga ibyemezo bya  Komite ya Politiki y’Ifaranga y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Banki nkuru yagaragaje ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa wagabnutse mu gihembwa cya kabiri cy’uyu mwaka ugera kuri 40.4%  uvuye kuri 48.8% mu gihembwe cya mbere . Nubwo bimeze gutya ariko Gusa BNR igaragza ko ikurikije uko ibintu bimeze isanga n’ubundi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ukiri hejuru. Guverineri  wa Banki nkuru John RWANGOMBWA agaragza ko imihingarukire y’ikirere ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibiribwa ku masoko bikomeza guhenda kubera ko ubuhinzi buba butagenze neza. Guverineri Rwangombwa akagaragaza ko umutira urambye w’iki kibazo ari uko igihugu cyahska uburyo hatezwa imbere  ubuhinzi butagendeye ku Kirere.

Ati “ Ubushize twari twabonye ivura twizeye y’uko igihembwe cya kabiri kirangira mu kwa 6 kizaba gimeze neza ariko irangije ihagararara mbere y’ibyumweru bibiri abantu bamwe imyaka irapfa kandi twabona ibintub byose  bimeze neza ni ikibazo cyugarije Isi ubwo igisubizo ni uko iyo urebye Leta ibyo irimo irakora ni ukugeregza gufasha abantu kubaha ubushobozi bwo kuba bahinga badashingiye ku kirere gusa niwo muti urambye.”

Muri rusange Ubu umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda ugeze kuri 11,9%.

Gusa BNR ivuga ko ishyize imbaraga mu gufata ingamba zigabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho yizeye ko mu mpera z’uyu mwaka uzaba wageze ku 8% ndetse umwaka utaha ukagera mu mbago fatizo ya 5%.

Icyakora iri teganya mibire rishobora guhura n’imbogamizi kuko hakiri ingorabne ku rwego mpuzamahanga  zituruka ku ihagarikwa ry’amasezerano yiswe Black sea Grain Deal areba n’ikomorerwa ry’ibinyampeke  bikomoka muri Ukraine binyuzwa ku cyambu cy’inyanja y’umukara, icyemezo cyo kubanya umusaruro w’ibikomoka kuri Peterole cyafashwe n’ibihugu biyicukura bikanayohereza ku rwego mpuzamahanga hakiyongeraho n’imihindagurikiye y’ikirere ishobora kugabanya umusaruro w’ubuhinzi.

 Gusa BNR ivuga ko ibi ibikurikirani hafi igafata ingamba zikwiye zirimo no kuba ubu yazamuye inyungu fatizo yayo  ku ikagera  kuri 7.5%

Ati “Tubabwiye y’uko inflation (Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro) irimo kumanuka tuzagera mu kwezi kwa 12 iri munsi y’8% ariyo ntego yacu,muri 2024 bitewe n’uko ubuhinzi buzagenda imibare twatanze yo mu mwaka wa 2024 twizeye ko ubuhinzi buzagenda neza izaba ari muri 5%, so ni ibyo ibyemezo twafashe n’ibyafashwe n’izindi nzego n’ibyafashwe ku rwego mpuzamahanga n’uko byagabanyije kuriya kuzamuka bikagusubiza hasi icyemezo cyafashwe uyu munsi ni ukuvuga ngo ibi twagezeyo ni ukubishimangira.”

Muri rusange BNR ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwqara nez. Gusa ariko icyuho mubucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga gikomeje kwiyongera bitewe n’uko ingano y’ibitumizwa mu mhanga ikomeje kuruta iyo ibyoherezwayo.

Daniel Hakizimana