Perezida wa Repubilika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda riturutse mu Bwami bwa Ashanti rirangajwe imbere n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere.
Iyi nama yabaye ku wa 20 Mata 2026 ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, aho abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Impande zombi zagaragaje ko hari amahirwe menshi yo kurushaho guteza imbere imikoranire, cyane cyane hashingiwe ku mbaraga z’Ubwami bwa Ashanti buzwiho ubukungu bushingiye ku bucukuzi bwa zahabu n’ubucuruzi, ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari n’udushya.
Ubwami bwa Ashanti, bufite icyicaro i Kumasi, ni bumwe mu bwami gakondo bukomeye muri Afurika y’Iburengerazuba, buyobowe n’Umwami Otumfuo Nana Osei Tutu II, ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’umuco w’Abanya-Ashanti.
Ibiganiro by’uyu munsi byiyongera ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Ghana, ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ubucuruzi n’umuco. Uwo mubano wanakomeje gukomera nyuma y’ifungurwa rya ambasade z’ibihugu byombi mu myaka ishize.
Iyi nama igaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kwagura umubano n’ibihugu bya Afurika n’inzego gakondo zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’umuco, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye burambye ku mugabane.

