RDC: Perezida Tshisekedi yatangije iperereza ku rupfu rwa Général Kahimbi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi n’igisirikare cy’icyo gihugu batangije iperereza rigamije kumenya intandaro y’urupfu rwa Général Delphin Kahimbi wagaragaye yapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Uyu mugabo wari wungirije ukuriye ubutasi bwa gisirikare, akaba icyegera cya Joseph Kabila wahoze ayobora Congo, yapfuye kuwa Gatanu tariki ya 29 Gashyantare 2020, yishwe no guhagarara k’umutima nk’uko umugore we yabitangaje.

Ikinyamakuru The Bloomberg cyanditse ko Kahimbi yabujijwe kurira indege imujyana muri Afurika y’Epfo aho yari agiye kwivuza.

 Yahise asabwa kwitabira inama y’Igihugu y’umutekano kugira ngo agire ibyo asubiza

Uyu musirikare mukuru yavugwagaho gushaka gukora kudeta ndetse ngo yanakekwagaho gutunga intwaro mu buryo butemewe nk’uko iki kinyamakuru cyanditse.

Urupfu rwe rwabaye nyuma gato y’uko yarabaye yatswe inshingano za gisirikare yari afite. Iki kinyamakuru cyandikako umugore we yavuzeko yazize umutima, nyamara amakuru ava mu gisirikare avuga ko bataramenya icyamwishe.

Mu busanzwe byavugwagako General Kahimbi yari somahombike wa Joseph Kabila, wahoze ategeka Kongo.