Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sudani y’Epfo: Gushyirwaho leta y’inzibacyuho bishobora kugorana - FLASH RADIO&TV

Sudani y’Epfo: Gushyirwaho leta y’inzibacyuho bishobora kugorana

Bishobora kugorana gushyiraho leta y’inzibacyuho kuko abategetsi bakuru mu gihugu bananiwe kumvikana uko bagabana za minisiteri.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko perezida Salva Kiir ashaka kwikubira minisiteri zikomakomeye mu gihugu zirimo ishinzwe umutekano, peteroli na gaz udasize iy’ubukungu n’ububanyi n’amahanga.

Dr. Riek Machar batavuga rumwe ubu wemeye kuba visi perezida avuga ko ibi atabyemera kuko izi minisiteri zifite ingufu badahaweho nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazabyemera kuko ibibazo bapfuye byose bishingiye ku kwikubira byazagaruka.

Andi mashayaka nayo yavuze ko muri muri minisiteri 35 zishobora kubaho, bitumvikana uko Salva Kiir yatwara izirenga 20 kandi hari impande nyinshi zivugwa mu masezerano zikwiye guhabwa ubutegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi barashinja Salva Kiir kuha imyanya andi mashyaka atabagishije inama nk’abantu bari kumwe ku meza y’ibiganiro.