Abaganga babeshye Perezida Museveni ko banyuzwe, basubira kwigaragambya

Ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda ryaganiriye na perezida Museveni batandukana aziko bagiye ku mavuriro bakomereza mu myigaragambyo.

Ikinyamakuru Nile post cyanditse ko umutegetsi mukuru muri Uganda yatumijeho abagize iri huriro abaganiriza abasaba ko bahagarika imyigaragambyo, abemerera kubongeza umushahara mu ngengo y’imari umwaka utaha ndetse akabaha amamodoka buri wese iye.

Ni inama yabereye mu biro bya general Museveni bivugwa ko aba baganga bamuhaga amashyi nk’abumva neza ibyo ababwira.

Abaganga muri iki gihugu batangiye imyigaragambyo basaba ko bongezwa umushahara kandi ko barambiwe amasezerano y’amasigarakicaro bahabwa na leta

Umwe mubari mu kiganiro na Museveni yavuzeko yabijeje ibitangaza ariko bagera hanze bagasanga niko leta isanzwe ibarerega, bahitamo gusubira mu myigaragambyo bavuye iwe mu biro

Iri shyirahamwe Uganda Medical Association rivuga ko ritagikeneye amagambo meza ubu icyo bashaka ari amafranga ku makonti yabo nta magambo ya politiki bacyumva. KUri ubu mu mavuriro ya leta muri Uganda abarwayi ngo bararyamye ntibagira n’umuntu numwe ubakira. Bavuzeko iki kibazo cyo gufatwa nabi kidakemutse batazongera gusubira mukazi. Haribazwa niba Museveni wabemereye amamodoka bagakoma amashyi bagatandukana aziko abacubije yongera akabahamagara cg se ategeka ko amafranga basaba yoherezwa ku makonti yabo.